
Umuhanzi wo muri Uganda Joseph Mayanja wamamaye nka Jose chameleone, yageze i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda.
Ni igitaramo cyagakwiye kuba cyarabaye mu mpera z’umwaka wa 2024 ariko gisubikwa kubera uburwayi bwibasiye uyu munyabigwi hanyuma ahita ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi umaze igihe yita ku buzima bwe, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025.
Jose Chameleon wagararagaje urukumbuzi afitiye Kigali mu ntangiriro za 2025, ubwo yari muri Amerika arimo kwivuza, agihaguruka muri Uganda yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ‘agiye iwabo.’Yanditse ati: ”Ndi mu kirere ngiye mu rugo mu Rwanda.”
Uyu muhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
Biteganyijwe ko Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone, azataramira muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 mu gitaramo cyiswe Jose chameleon live in Kigali universe

