Ese birashoboka ko hari imirimo AI idashobora gusimbura ? Dore icyo Bill Gates abivugaho

Isi ikomeje gutera imbere mu by’ubwenge bw’ubukorano buzwi nka Artificial Intelligence (AI). Ikoranabuhanga rikomeje kwaguka kuburyo budasazwe, benshi bibaza ku hazaza h’akazi kabo. AI cyangwa se ubwenge bw’ubukorano buri kugenda bukora byinshi umuntu yarasazwe akora mu buzima bwa buri munsi: kwandika, kuvuga ndetse no gukora imirimo abantu bakoraga. Ikirenze kuri byo ugasanga ibikora neza mu buryo bunoze kandi bwihuta kurusha abantu.  

Bill Gates, umwe mu bantu bazwi cyane ku isi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’uwashinze Microsoft, yagaragaje ko nubwo AI izagira uruhare runini mu guhindura imirimo yakorwaga n’abantu, ariko hari imirimo ifite amahirwe menshi yo kutazasimburwa na AI (Ubwenge bw’ubukorano).

1.  Abakora Porogaramu (Coders) – Abakora cyangwa abakoresha ubwenge bw’ubukorano (AI)

Bill Gates yavuze ko nubwo AI ishobora kwandika code zimwe na zimwe cyangwa igafasha gukora porogaramu , nta bushobozi ifite bwo gutekereza neza nk’umuntu igihe habaye ikibazo mu mikorere y’iyo code. Abakozi bashinzwe gukora no gusuzuma porogaramu (software engineers) baracyafite umwanya udasimburwa kuko AI ikeneye abayiyobora.

Bill Gates yagize ati:

“Imashini iracyakeneye umuntu wayikoze kugira ngo imenye icyo gukora.”

Ibi bisobanuye ko abakora ibiryanye na porogaramu bazakomeza kuba inkingi ya mwamba mu kubaka no gucunga AI. Uko ir’ikoranabuhanga ry’iyongera, ni ko ubumenyi bwabo burushaho kwaguka no gukenerwa.

2.  Abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe n’Abajyanama b’ubuzima

AI ishobora gusesengura ibisubizo wahawe kwa muganga, ariko ntishobora kumva amaranga mutima yawe cyangwa ngo yishyire mu mwanya w’ umurwayi nk’uko umuntu abikora. AI ntigira amarangamutima, ntitega amatwi kandi ntifata icyemezo gishingiye ku buryo umuntu yiyumva, ni ibintu bikiri kure y’ubushobozi bwa AI.

Niyo mpamvu, imirimo ijyanye no kumva amarangamutima, gutanga inama ku buzima bwo mu mutwe, cyangwa gufasha abantu mu bibazo byo mubuzima busanzwe, abantu bakomeje kuba ingenzi.

Gates avuga ko imibanire hagati y’abantu ikenera ubushishozi, ubumuntu, n’impuhwe, ibyo byose AI itaragera ku rwego rwo kubisimbura.

3. Abahanzi n’abanditsi

Nubwo AI ishobora kwandika inkuru, indirimbo cyangwa ibihangano, ibijyanye n’ubunararibonye bw’abantu ntabwo AI ishobora kubusimbura. Ubugeni bw’abantu, umuco, n’ibitekerezo bihinnye n’amarangamutima, ni ibintu AI idashobora guhanga mu buryo bunoze.

Uhereye ku banditsi b’ibitabo, abanyamakuru, kugeza ku bahanzi n’abafotora, bizahorana agaciro kuko bifite ishingiro rituruka mu burambe bw’ubuzima bw’umuntu.

N.B: Iterambere rya AI si iryo kurwanya, ahubwo ni iryo kwitaho no kwitegura. Niba uri umunyeshuri, umukozi cyangwa uteganya kwiga umwuga runaka, gerageza gushora imbaraga mu bintu AI itazasimbura byoroshye cyangwa ibyo itabasha gukora neza nk’umuntu.

Wari uzi ko ushobora kwiga uburyo bwo gukoresha  AI aho guhangana nayo? Ni igihe cyo guhindura imyumvire: aho kubona AI nk’umwanzi w’akazi kawe, yibone nk’ umufasha mushya ndetse nk’ikorana buhanga rigezweho ahubwo rikeneye kuyoborwa n’ubushobozi bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *