Inshingano y’Abanyafurika mu kubungabunga umutungo bafite- Umunsi w’Ubumwe bw’Afurika

Tariki ya 25 Gicurasi ni Umunsi ngarukamwaka w’Ubumwe bw’Afurika – Isabukuru y’Ubwigenge, Ubumwe n’Icyizere ku Banyafurika uyu munsi wibutsa ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OAU) mu 1963, waje kuvamo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu 2002.

Uyu munsi ufatwa nk’amateka akomeye ku mugabane w’Afurika, kuko ugaragaza intambwe ikomeye yatewe mu kwigobotora ubukoloni, gushyira hamwe kw’ibihugu by’Afurika no kurwanya ivangura, ubukene n’amakimbirane byaranze imyaka myinshi y’akarengane.

Kuri iyi nshuro ya 62 Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanda ku kwimakaza ubutabera bw’Abanyafurika hazibwa icyuho ku byangiritse. Abayobozi b’ibihugu by’Afurika, imiryango mpuzamahanga n’urubyiruko bari gukangurirwa kugira uruhare mu rugendo rwo kwigira kwa Afurika, guteza imbere umuco, ururimi n’ubukungu byayo.

Mu Ijambo yagejeje ku Banyafurika nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uyu muryango, umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika Mahmoud Ali Youssouf yagize ati “Nta gushidikanya ko ubushobozi Afurika ifite, umutungo kamere wayo, ubutaka bushobora guhingwaho n’ubushobozi bwayo mu nganda bigomba gushyirwa mu gaciro. Ni inshingano zacu nk’Abanyafurika kurinda uwo mutungo, ku nyungu z’igihe cy’ubu n’icy’ahazaza.”

Africa Day ni urwibutso ko ubumwe ari ryo pfundo ry’iterambere ry’Afurika, kandi ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kuyubaka itekanye, ishikamye kandi yihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *