
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2025, abinyujije mu itangazo kuri X umuvugizi wa AFC/M23 Laurence KANYUKA yasobanuye ikinyoma Umujyanama Mukuru mu Butumwa bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), ushinzwe kurinda abasivile, Teohna Williams afatanyijemo na Leta ya Kinshasa.
Ku wa 22 Gicurasi 2025, Teohna Williams yabwiye umuryango mpuzamahanga ko umutekano wabaye mubi cyane i Goma kurusha uko wari umeze mbere y’uko AFC/M23 ibohora uwo mujyi.
AFC/M23 yo ivuga ko ibi bikorwa bigamije gutesha agaciro ibiganiro bya Doha ndetse no guhishira Ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Leta ya Kinshasa iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi byakozwe mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira 12 Mata 2025.
Ubwo humvikanaga amasasu araswa n’imitwe y’ingabo yibumbiye mu gisirikare cya RDC (FARDC) mu nkengero za Goma gusa AFC/M23 ibasubiza inyuma.
AFC/M23 yagaragaje ko mbere yo kubohora umujyi wa Goma, hari ahantu h’ubwicanyi, ihohotera, ivangura rishingiye Ku moko no gushimuta abantu bo mu bwoko runaka, imvugo z’urwango n’ibindi….

