Nyanza havumbuwe Imbunda mu isambu y’umuturage

Iyi mbunda yabonetse mu mudugudu wa Karambo B mu kagari ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma mu isambu y’umukecuru w’imyaka 70 .

Amakuru avuga ko iyi sambu yari imaze igihe kinini idahingwamo, maze ikaza kuvumburwa n’umugabo wari waje kuyihingamo.

Birakekwa ko iyi mbunda yahasizwe n’abahoze Ari abasirikare mu ngabo za Habyarimana nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 . Nk’ uko umuyobozi w’agateganyo wa Karere ka Nyanza abivuga muri aka gace hanyuze ingabo za FAR zihunga nyuma yo gutsindwa n’ingabo zahoze ari iza RPA

Umuyobozi w’agateganyo wa Karere ka Nyanza Patrick Kajyambere yamereye ikinyamakuru umuseke ko muri aka gace habonetse imbunda nk’ uko babimenyeshejwe n’abaturage batiye muri aka gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *