GISAGARA:Uruhare rw’amatsinda y’isanamitima mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ku wa 25/05/2025, mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mugombwa, akagali ka Barizo ,habereye igikorwa ngarukamwaka cyo gusaba imbabazi gikorwa n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho basaba imbabazi abo bahemukiye.

Amatsinda y’isanamitima amaze gutanga umusaruro mwiza mu kwimakaza Ubumwe n’ubudaheranwa

Abagize uruhare muri jenoside bakaba bararangije ibihano bavuga ko bagisohoka bari bafite ubwoba n’impungenge zo kubaho mu gihugu ariko kubera amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa bafashijwe kwiga kubana n’abandi neza bakanasaba imbabazi abo bahemukiye,ni mu gihe kandi abarokotse nabo bavuga ko mbere batibonagamo ababahemukiye ndetse n’ibikomere byari bikiri byose ariko amatsinda yabigishije gutanga imbabazi kuri ubu bakaba babanye Neza.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara Bufatanyije na diyosezi ya Butare bamaze guhuriza hamwe amatsinda asaga 3000 y’isanamitima akaba agizwe n’abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare. mu murenge wa Mugombwa gusa habarizwa amatsinda y’isanamitima agera kuri 75 agizwe n’abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *