GAKENKE – urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku gipimo cya 47.72%.

Nk’uko byatangajwe n’akarere ka Gakenye binyuze ku rubuga rwa X (Twitter). Uru rugomero ruherereye mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, ruteganyijwe kuzarangira rutanga ingufu zingana na Megawati 43.5, bikaba biteganyijwe ko ruzagira uruhare rukomeye mu kongera amashanyarazi mu gihugu no guteza imbere iterambere ry’ubukungu.

Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y’ingufu iri gukorerwa mu Rwanda, igamije kongera umusaruro w’amashanyarazi mu buryo burambye, cyane cyane hakoreshejwe amazi, nk’ingufu zisubira.

Abaturage batuye mu bice bikikije uru rugomero biteze ko ruzabazanira inyungu zitandukanye zirimo amashanyarazi, imirimo ku rubyiruko, ndetse n’iterambere rusange ry’ibikorwaremezo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo ikomeje ku muvuduko ushimishije, ndetse hanakomeje gukurikizwa amabwiriza ajyanye no kurengera ibidukikije n’inyungu z’abaturage begereye aho imirimo iri gukorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *