Twitege iki ku ruzinduko rw’Umwami Charles III muri Canada?

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Charles III w’imyaka 76 azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Canada ndetse anizihize umuco n’ubwuzuzanye bw’iyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ingoro ya Buckingham. Azaba aherekejwe n’umugore we, Umwamikazi Camilla.

Ijambo rizavugwa mu Nteko Ishinga Amategeko risanzwe ritangazwa na Guverineri Mukuru, uhagarariye Umwami w’u Bwongereza muri Canada.

Igihe Charles agiriye uruzinduko ni icy’ingenzi kuko gihuriranye n’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DONALD TRUMP, ahora agaragaza ko yifuza ko Canada yaba leta ya 51, kandi agakomeza gukwirakwiza ibinyoma ko abaturage ba Canada bishimira igitekerezo cyo kwiyomekaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu by’ukuri, icyo gitekerezo cyahakanywe cyane mu baturage ba Canada.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, wagiye ku butegetsi muri Werurwe ashyigikiwe n’amarangamutima yo kwamagana Trump, akunze kwamagana amagambo ya Perezida wa Amerika. Mu ijambo ry’intsinzi ye, Carney yaburiye Trump ko Canada itazigera yemera gukomeza gushotorwa kwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *