Kigali Yiteguye kwakira isiganwa ry’amaguru (Marato) mpuzamahanga ry’amahoro ku nshuro ya 20

Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ku nshuro ya 20 Marato Mpuzamahanga ry’ amahoro, rizaba tariki 8 Kamena 2025. Iri siganwa, rimaze imyaka riba rikaba rihuza isi binyuze mu mikino, rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuzana Isi i Kigali no Kujyana Kigali mu Isi”.Ibi byerekana ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ibikorwa by’ amahoro ndetse n’imibanire myiza nibindi bihugu binyuze mu mikino ngororamubiri (siporo).

Bivugwa ko Kigali yiteguye kwakira abantu bose bifuza kujya muri iri rushanwa baturutse mu mpande zitandukanye z’isi.  Aya marushanwa azaba mu byiciro bitatu bikurikira:

  • Gusiganwa ibirometero 10 (Run for Peace)
  • Igice cya marato: 21.097 km
  • Marato yuzuye: 42.195 km

Iri rushanwa ryatangiye mu 2005, rikaba riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ku ubufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ndetse na Minisiteri ya Siporo, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa. Iri siganwa rigamije guteza imbere ubumwe n’amahoro binyuze muri siporo, bikaba ari bwo butumwa nyamukuru bw’iki gikorwa.

Uko imyaka igenda ishira, ni ko iri rushanwa rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Mu mwaka washize wa 2024, ryitabiriwe n’abantu 10,183 baturutse mu bihugu 35, abarenga 4,000 baturutse mubihugu byo hanze y’u Rwanda. Muri iryo rushanwa, Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emelin bahesheje u Rwanda umudali wa bronze.

Kuri iyi nshuro ya 20, hitezwe byinshi bishya ndetse n’ubwitabire budasazwe. U Rwanda ruri gushaka World Athletics Gold Label, icyemezo cyatuma iri rushanwa riba mu marushanwa a komeye ku isi.

Dore uko Ibiciro byo Kwiyandikisha bihagaze:

  • $80 ku banyamahanga
  • $60 ku baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa EAC
  • 8,000 Frw ku Banyarwanda n’abatuye mu Rwanda
  • 5,000 Frw ku bitabira urugendo rw’amahoro rwa km 10
  • Abanyeshuri n’urubyiruko: ntibishyura
  • Itsinda ry’ibigo by’ubucuruzi: $1,000, naho VIP: $500

Aya marushanwa ntareba gusa abazasiganwa, ahubwo areba ibihugu ndetse n’abantu bose bifuza guteza imbere amahoro, gushigikira ubumwe n’ubusabane bw’ibihugu. Uyu mwaka wa 2025 ushobora kwandika amateka adasazwe muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *