
Tariki ya 27 Gicurasi 1975, yanditse amateka mu rwego rw’ubukangurambaga bw’uburinganire n’ishyaka ry’umugore utanyuzwe n’imipaka yashyiriweho n’imyumvire ya sosiyete. Uwo munsi, Junko Tabei, Umuyapanikazi, yabaye umugore wa mbere ugeze ku musozi wa Everest, aho benshi bari barapfiriye ndetse banahatakariza icyizere.
Mu myaka ya 1960 n’iyakurikiyeho, kwitabira siporo zifatwa nk’iz’abagabo byafatwaga nka kirazira. Junko Tabei, wavukiye mu Buyapani mu 1939, yahisemo kwitandukanya n’iyo myumvire, atangira kuzamuka imisozi afite imyaka 10. Icyamuteye imbaraga, nk’uko yabivuze, ni uko yashakaga “kumenya aho ubushobozi bwe bugarukira.”
Yashinze itsinda ry’abazamuka imisozi b’abagore (Japanese Women’s Everest Expedition), agerageza gusaba inkunga ariko abenshi bakamuha urw’amenyo kandi bakamubwira ko “ari umugore, akwiye kurera abana.” Yatewe inkunga n’umutima w’ubwitange n’umugabo we, akaba ari we wamuteraga umwete.
Mu rugendo rwamaze ibyumweru byinshi, Junko na bagenzi be babanje guhura n’ibizazane bikomeye: hari aho inkangu yabasenyeho amahema, Junko agakomereka, akabura n’ubushobozi bwo guhaguruka. Nyamara, ntiyacitse intege. Yafashijwe kugarura imbaraga, akomeza kuzamuka.

Ku isaha ya saa tatu z’amanywa (9:00 AM), ku wa 27 Gicurasi 1975, yageze ku gasongero k’umusozi wa Everest, aho yasanze umwuka mucye cyane, ubushyuhe buri munsi ya dogere -30°C, n’umuyaga w’umuranduranzuzi.Junko Tabei yavuze ijambo rikomeye nyuma yo gusoza icyo gikorwa ati “Sinazamutse Everest nshaka kuba uwa mbere. Nazamutse nshaka kugera ku nzozi zanjye.”
Yasigiye isi inyigisho zikomeye:
1.Umugore ashoboye kimwe n’umugabo.
2.Inzozi zuzura binyuze mu gukomera ku ntego.
3.Uburinganire si amagambo, ni ibikorwa n’ubutwari.
Uyu mugore washize mo umwuka mu mwaka wa 2016 azize kanseri, yasize ishusho y’ubutwari ikomeje gukangura isi.