
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi bagiranye inama igamije imikoranire ku guhuza Ubumenyi butangwa n’Amashuri n’Ibisabwa ku Isoko ry’Umurimo.
Amashuri makuru na za kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga, ibigo by’abikorera, amashuri y’ubumenyingiro, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’iterambere ry’umurimo n’ubumenyi, bateraniye mu nama igamije kuganira ku isura y’isoko ry’umurimo n’uburyo abarimu n’abanyeshuri barushaho kuritegurira neza.

Iyi nama igamije kugaragaza aho isoko ry’umurimo rihagaze muri iki gihe, ndetse no kurebera hamwe uko abanyeshuri barangiza amasomo bashobora gusubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, hibandwa ku bumenyi bukenewe n’ubushobozi bw’akazi.
Kimwe mu byitezwe muri iyi nama ni ugushyiraho ingamba zihamye zo kumenya ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo, kugira ngo za kaminuza n’amashuri yisumbuye bigisha mu ngeri zitandukanye zibashe kubutoza abanyeshuri bityo basohoke biteguye gukemura ibibazo biri mu buzima nyakuri bw’akazi.