Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi Adel Amoursh kuri uyu munsi yasohoye urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ya gishuti
Ni imikino ibiri bafitanye n’ikipe y’igihugu ya Algeria bakunze kwita “Les Fennecs”, bishatse kuvuga “Imiswi” mu kinyarwanda.

Uru rutonde rw’abakinnyi 27 bagaragayemo amasura mashya hakaza n’abandi bataherukaga mu ikipe y’igihugu nka Kagere Meddy waherukaga mu mwaka wa 2023 kubera ko atabonaga umwanya wo gukina mu ikipe ye.

Ni mu gihe abakinnyi bashya barimo Kayibanda Claude ukinira Ikipe ya Luton Town yo mu Bwongereza, Nkurikiyinka Darryl Nganji ukinira Ikipe ya FCV Dendereh yo mu Bubiligi, Uwimana Noe Iman ukinira Vilgina Tech Soccer yo muri Amerika na Aly Enzo Hamon ukinira Ikipe ya Angouleme CFC yo mu cyiciro cya Kane mu Bufaransa.



Ikipe y’igihugu Amavubi biteganyijwe ko izatangira umwiherero taliki ya 30 aho nyuma izahita ifata indege yerekeza muri Algeria.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa gicuti hagati y’u Rwanda n’Algeria uzaba ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, kuri Stade Chahid Hamlaoui i Constantine mu gihugu cya Algeria. Uyu mukino uzatangira saa mbili z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu mukino uzaba ari amahirwe yo gukomeza gutegura ikipe mbere y’imikino ikomeye y’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2026.