Perezida Zelenskyy yifuza ibiganiro n’impande ebyiri zikomeye: Trump na Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yifuza inama yihariye ihuza we ubwe, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uw’ Uburusiya, Vladimir Putin, hagamijwe gutangiza ibiganiro by’amahoro byo kurangiza intambara imaze imyaka itatu hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Ibi Zelenskyy yabivuze ubwo yari i Berlin ku wa 28 Gicurasi 2025, aho yahuye na Chancelier mushya w’Ubudage, Friedrich Merz. Ibiganiro byabo byibanze ku gushyigikira Ukraine, ariko Zelenskyy yahereye aho agaragaza ubushake bwo guhurira ku meza amwe n’abayobozi b’ibi bihugu bikomeye.

Zelenskyy yabwiye itangazamakuru ryo mu Burayi ko yifuza inama y’abkuru b’ibihugu batatu ari bo: Trump, Putin na we ubwe, bidafite urujijo bikab ari byo bizabafasha gutanga amahoro ku baturage babo.Icyifuzo cye cyatangajwe bwa mbere n’igitangazamakuru The Times of India, gikurikirwa na The Guardian na The Sun, byose byavuze ko iyi nama y’impande eshatu ishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku ihagarikwa ry’intambara.

Perezida Trump yavuze ko yaganiriye na Putin kuri telefone, aho bombi bemeranyije ko ibi biganiro bikwiriye kubaho koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *