
Mu Itorero ry’Intore mu Ikoranabuhanga riri kubera i Nkumba, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yaganirije uru rubyiruko ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, abasaba kuzibyaza umusaruro mu kurwanya ababiba urwango no kugoreka amateka y’u Rwanda.
Intore mu Ikoranabuhanga ni urubyiruko rwigishwa gufasha abaturage kumenya no gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, by’umwihariko mu gusaba no kubona serivisi za leta bitabasabye gusiragira. Uru rubyiruko rutegerejweho kuba igisubizo ku baturage badasobanukiwe ikoreshwa ry’udushya tw’ikoranabuhanga mu gusaba serivisi binyuze kuri murandasi.
Dr. Murangira yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga ari ingirakamaro, ariko nanone zishobora kwangiza byinshi iyo zakoreshejwe nabi. Yagize ati: “Nk’urubyiruko, mukwiye kuzikoresha mu buryo bwubaka igihugu, mugaragaza ukuri, mukarwanya amakuru y’ibihuha, ndetse mugahangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda.”
Itorero ry’Intore mu Ikoranabuhanga ribaye icyiciro cya 5 cy’Itorero ry’Indashyikirwa V, rigamije gutoza indangagaciro, gukunda igihugu no kwigisha urubyiruko gukorera hamwe mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga. Uruhare rw’izi Ntore rwitezwe ni ukuzamura ubumenyi n’ubushobozi by’abaturage cyane cyane mu bice by’icyaro, aho serivisi za leta zitageraga byoroshye.

