
Intambwe yatewe na OpenAI yo kugura IO, igaragaza ko mu gihe kizaza hashobora kubaho impinduka mu ’ikoranabuhanga. OpenAI yatangaje ko yaguze iyi IO miliyari 6.5 z’amadorali. IO yatangijwe n’umunyabugeni w’ikirangirire wari uri mubakoze iPhone, Jony Ive. Aya niyo masezerano akomeye OpenAI ikoze kugeza ubu, kandi ni intambwe igaragaza ko yinjiye mu isi y’ikoranabuhanga.
Iyi mikoranire yahuje abantu babiri bakomeye mu ikoranabuhanga aribo Sam Altman, Umuyobozi wa OpenAI, na Jony Ive, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Apple, akaba ari we wagize uruhare runini mu gukora iPhone. Intego yabo n’uguteza imbere umurongo mushya w’ibikoresho by’ubwenge Mu ikoranabuhanga (smart devices). Ibibikoresho bigomba kuba bijyanye n’igihe tugezemo cyo gukoresha ubwenge bw’ubukorano rusange , muyandi magambo bita artificial general intelligence (AGI), ndetse n’ ubwoko bwa A.I. bushobora gutekereza nk’abantu.

Kugeza ubu A.I. ikoreshwa ahanini muri porogaramu ndetse no muri telefone, OpenAI na Jony Ive bagamije gukora ikoranabuhanga rirenze kuri ibyo. Bashaka gukora ibikoresho bifite ubushobozi bwo gukoresha A.I. mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu buryo bworoshye kandi busanzwe.
Nubwo aba bombi batigeze bagaragaza uko ibibikoresho bizaba bimeze kugeza ubu, cyangwa uko bizakoreshwa, bavuzeko bashaka gukora ikoranabuhanga rimeze nk’abantu, rifite ubwenge n’ibikerezo nk’ibyabo.
Jony Ive yavuze ko ibyo bikoresho bishya bizakorwa, bizafasha mu guteza imbere ubuzima bwa muntu. Altman yongeyeho ati “Igihe kirageze ngo abantu babone kandi bakoreshe ikoranabuhanga rigezweho bareke gukomeza gukoresha amatelefone amaze imyaka myinshi.”
Abakozi 55 bo muri IO n‘abo muri LoveFrom bakorana na Jony Ive, bazafasha OpenAI mu gukora ibibikoresho bishya by’ikoranabuhanga . Biteganyijwe ko amakuru arambuye azatangazwa muri 2026.