
Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB twamaze gutangaza ko ibirori ngaruka mwaka byo kwita Izina abana b’ingagi bizaba tariki 05 Nzeri 2025. Ibi birori byari kuba Umwaka ushize ariko Kubera icyorezo cya Marburg birasubikwa.

Ibi ni ibirori bigiye Kuba ku nshuro ya 20 bizabera aho bisanzwe bibera mu Karere ka Musanze, ahari pariki y’ibirunga.
Ibi birori bisanzwe bibera mu Karere ka Musanze ahari pariki y’ibirunga. Bimenyerewe ko byitabirwa n’ibyamamare n’abantu baturutse isi yose bamwe baba barubatse Izina mu ruganda rw’imyidagaduro.
