Elon Musk Yasezeye ku Mwanya We muri Guverinoma ya Trump, Anenga Bikomeye Ingengo y’Imari nshya

Elon Musk, umuherwe uzi cyane, akaba umuhanga  mu ikoranabuhanga akaba n’umuyobozi wa Tesla na SpaceX, yatangaje ko igihe cye cyo kuba umukozi wihariye wa Leta ya Amerika kiri kugana ku musozo. Akaba yari ayoboye ishami rishya rya guverinoma yitwa DOGE (Department of Government Efficiency), rishyizwe kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga y’ingengo y’imari y’igihugu.

Elon Musk yatangaje ko asezeye kuri izo nshingano nyuma y’uko igihe cyo kuzikora cyari giteganyijwe kirangiye, kandi yashimiye Perezida Donald Trump wamuhaye ayo mahirwe. Yagize ati: “Ndashimira Perezida Trump ku cyizere yangiriye. Kandi yashyimangiye ko DOGE izakomeza gutera imbere nk’uko babyiyemeje.”

Muri aya mezi ashyize ayoboye DOGE, Musk yagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abakozi ba leta, aho abagera ku 121,000 basezerewe mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetse bwa Trump. Ibigo bimwe na bimwe bya Leta n’imishinga yari isanzwe iterwa inkunga na Leta byarahagaze, nubwo hari  ibyongeye gukora nyuma y’inkiko.

Gusa, mu minsi ishize, Musk yatangaje ko agomba kugabanya uruhare rwe muri guverinoma kugira ngo yibande ku bigo bye by’ikoranabuhanga. Mu kiganiro yagiranye na “CBS Sunday Morning,” Musk yanenze ingengo y’imari nshya  Perezida Trump yashyizeho, avuga ko aho kugabanya umwenda w’igihugu ahubwo iri kuwongera.

Yagize ati: “Natunguwe no kubona umushinga w’ingengo y’imari wongera umwenda w’igihugu aho kuwugabanya, kandi ibyo bisubiza inyuma ibyo twari tumaze kugeraho nka DOGE.”

Uyu mushinga w’ingengo y’imari usaba ko hiyongeraho ibihumbi bya miliyari z’amadorari mu misoro n’amafaranga agenerwa igisirikare, aho bivugwa ko izongera umwenda w’igihugu ho miliyari 3.8 z’amadolari, nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe ingengo y’imari itabogamiye kuri Leta (Congressional Budget Office).

ubwo Elon Musk yasezeye ku nshingano za Leta, yagaragaje ko azagabanya amafaranga yatangaga muri politiki ariko ntiyigeze asobanura neza niba azahagarika burundu gushyigikira Perezida Trump.  Nubwo Musk yavuze ko azakoresha amafaranga make muri politiki, haracyari urujijo niba ibyo bizagira ingaruka ku masezerano yari yaratangaje mbere yo gutera inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari imitwe ya politiki ya Trump. Icyakora, haracyari impungenge ku hazaza ha DOGE, mu gihe hakomeje gutegerezwa ibindi bisobanuro ku miyoborere bushya ya Trump.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *