Mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2025 ahagana saa kumi za mu gitondo, Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro ikomeye.

iyi nkongi y’umuriro yafashe igice cyo hepfo cy’aka gakiriro ahakorerwa imirimo yiganjemo iy’imbaho(ibitanda, ameza n’utubati) kugeza nuyu mwanya ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.
ababonaga uko umuriro w’iyi nkongi wiyongera bavuga ko bishobora kuba biterwa no kuba harimo imashini zikoresha amavuta ku buryo ihiye ishobora kongera Umuriro.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi ikomeje Ibikorwa by’ubutabazi hanakomeza gukorwa iperereza ku cyaba cyayiteye.
Iyi nkongi y’umuriro nta muntu uratangazwa ko yahasize ubuzima.