Bugesera abagera kuri 60 bishyuriwe Mituweli n’abize Ubuyobozi no guhindurira Abantu kuba Abigishwa ba Kristo

Mu muganda wahurije hamwe abaturage bo mu murenge wa Ruhuha, akagari ka Kindama, umudugudu wa Saruduha n’abize mu ishuri ry’Ubuyobozi bwiza no guhindurira Abantu kuba Abigishwa ba Kristo ry’umuryango Youth for Christ Rwanda ku bufatanye n’itorero Anglican ry’u Rwanda abagera kuri 60 bemerewe kwishyurirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Ni urugendo rw’Ivugabutumwa ry’iminsi 3 mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Mareba na Ruhuha, rwateguwe n’abanyeshuri bize muri iri shuri ry’Umuryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko mu Rwanda (Youth for Christ Rwanda) mu bihe bitandukanye uhereye aho ryatangiriye mu mwaka wa 2009.

Barangajwe imbere na HATSINDUKURI NGABO Placide ushinzwe ibikorwa by’ivugabutumwa muri uyu muryango bibarizwa mu Mujyi wa Kigali aho n’akarere ka Bugesera kazamo, nyuma yo kwifatanya n’abatuye uyu mudugudu mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi bagaragaje Intego yabo muri iki gikorwa ko ari ugukora icyo Imana ibahamagarira mu kubwira abantu bose Ubutumwa bwiza Kandi babafasha no kubahiriza gahunda za Leta zibumbatiye imibereho myiza n’Iterambere ry’Igihugu. Yagize ati “Icyo twifuza ni ukubona abantu baza kuri Kristo kandi bakubahiriza gahunda yo gutanga Mituweli ku gihe.”

Abaturage bashishikarijwe n’umuyobozi ushinzwe iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Kindama bwana NIYIBIZI Jean de la Croix gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kare cyane ko igihe cyo kwishyura uwo musanzu mu mwaka wa 2025-2026 cyageze ababwira n’uburyo bwo kwifashishwa hakoreshejwe telefoni igendanwa.

Uyu muganda wibanze ku gukora isuku mu ngo nko guharura no guconga urugo ku bafite imiyenzi ndetse hakorwa imihanda migenderano ireshya na 2km. Hatangwa ubutumwa bwo kwishyura umusanzu wa Mituweli ndetse bamarwa impungenge ku makuru bamaze iminsi bumva y’uko amafaranga yiyongereye, babwirwa ko akiri 3000frw nk’uko bisanzwe.

Abaturage barimo NIYOMUFASHA Anne ufite umuryango w’abana 7 yishimiye igikorwa cyiza cyo kwishyurirwa Mituweli ati “Kuri njye biba bigoye ariko Imana iranduhuye” Naho NIYONGIRA Evariste ati “Igikorwa cy’umuganda kitugiriye umumaro kuko ari kituzaniye iterambere ry’umudugudu, duhawe na Mituweli nk’isoko y’ubuzima.”

Abarangije muri iri shuri bitabiriye uru rugendo bagera kuri 26 kandi icyo bagamije ni ukubona abantu bose baza kuri Kristo ubuzima bwabo bugahinduka. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzarangira kuri iki cyumweru taliki 01 Kamena 2025.

One thought on “Bugesera abagera kuri 60 bishyuriwe Mituweli n’abize Ubuyobozi no guhindurira Abantu kuba Abigishwa ba Kristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *