
Muri iyi minsi, mu Rwanda hakomeje kugaragara izamuka rikabije ry’indwara y’amaso, cyane cyane indwara ya kutabona neza ibiri kure (myopia). Iyi ndwara yibasiye by’umwihariko urubyiruko n’abana, bitewe n’ikoreshwa ry’iikoranabuhanga, gukoresha cyane telefone, mudasobwa, tablets, ndetse no kureba cyane televiziyo.
Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda ryihuta, niko abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, barushaho kumara igihe kinini bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’amaso y’abantu.
Bamwe mu nzobere z’amaso, bemeje ko iyi ndwara igenda ifata izindi ntera, bashimangira ko igikenewe ari ubukangurambaga bwo kwirinda, kurusha kuvura gusa.
Bakomeza bavuga ko, indwara y’amaso iri kwiyongera cyane muri ibi bihe. Herekanywe zimwe mu mpamvu zirikubitera harimo: imyuka ihumanya ikirere yabaye myinshi kandi yangiza amaso, izuba ryinshi, udukoko twa bacteria, virus, fungus, parasite. Imiti yo mu bwoko bwa cortisone iyo ikoreshejwe igihe kirekire, uburwayi bwa diabete bwariyongereye cyane kubera guhangayika cyane mu bantu ndetse no gusaza biri mu bitera indwara z’amaso.

“Abana n’urubyiruko bamara amasaha menshi bareba ndetse bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za; telephone, mudasobwa ndetse n’amateleviziyo. Ibi bituma imboni z’amaso zigira ikibazo, bikaviramo umuntu kutareba neza ibintu biri kure.”
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo
- Kutareba neza ibiri kure (nko ku kibaho mu ishuri cyangwa ikirango kiri kure)
- Guhumbya cyane cyangwa kureba ukoresheje ijisho rimwe
- Kurwara umutwe igihe cyose ureba televiziyo cyangwa uri kwandika
- Kumva amaso arushye igihe umaze igihe kinini ureba ibintu bigaragaza amashusho(screen)
Ibi bimenyetso nubwo bigaragara nk’ibyoroheje bikwiye gufatwa nk’ibidasazwe maze tu kagana muganga.
Zimwe mu mpamvu zitera iyi ndwara
- Kumara igihe kinini ukoresha telefoni, mudasobwa n’amateleviziyo nibyo byiganje mu gutera iyi ndwara.
- Kutabona umwanya uhagize wo kuruhura amaso. Hano usanga benshi bibagirwa guha amaso akaruhuko igihe uri gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
- Gusoma wicaye ahantu hatari urumuri ruhagije bigira ingaruka ku maso.
- Kutagira umwanya wo gutoza amaso yawe kureba kure cyangwa ahantu harimo intera.
Uburyo bwo Kwirinda Myopia
- Gabanya igihe umara ureba cyangwa ukoresha telefone, mudasobwa ndetse na televiziyo.
- Nibura buri munsi fata umwanya urebe ahantu hitaruye (ku burebure bwa metero 6) .
- Buri saha 1, jya uhagarara byibuze iminota 5 urebe kure cyangwa ujye hanze.
- Somera ahantu hari urumuri ruhagije kandi wicaye neza.
- Suzumisha amaso yawe nibura rimwe mu mwaka, ndetse n’iyo wakumva ntacyo urwaye.
Si urubyiruko rwibasiwe n’indwara z’amaso gusa, ahuwo n’abakuze nabo bafite ibyago byo kurwara izindi ndwara zigiye zitandukanye. Izi ndwara ziza buhoro buhoro kandi akenshi abantu ntibazimenya hakiri kare. Abaganga bamagana uyu muco wo gutegereza ibimenyetso bikabije mbere yo kujya kwa muganga.
Niba ugaragaza kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bivuzwe haruguru, cyangwa niba ukorera cyane kuri mudasobwa na telefone, jya kwa muganga w’amaso (ophtalmologue) ukorerwe isuzuma.
Amaso ni umutungo udasimburwa—tuyarinde nk’uko twarinda amagara.
“Kwita ku maso si igikorwa cy’abayarwaye gusa, ahubwo ni ishingano za buri muntu.”