AFC/M23: Ibikubiye muri raporo y’ibisubizo ku byaha ishinjwa mu mujyi wa Goma na Bukavu

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje raporo y’ibisubizo ku birego ishinjwa ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mujyi wa Goma na Bukavu. Nyuma y’uko AFC/M23 na Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batangije intambara yeruye, abaturage bahuye n’ibibazo bikomeye barapfa, bata ibyabo,barahunga kuko hibasirwaga igice kimwe cy’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. AFC/M23 yaje kubohora Umujyi wa Goma na Bukavu noneho Leta ya Kinshasa hamwe n’imiryango mpuzamahanga itangira kubarenga guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu nubwo Ibyo bihabanye n’ukuri.

Dore bimwe mu bikubiye muri raporo yatangajwe n’ihuriro AFC/M23; Iyi raporo iri mu byiciro bine ndetse n’umwanzuro rusange;

ICYICIRO CYA MBERE: IMIYOBORERE Y’UDUCE TUGENZURWA NA AFC/M23 AFC/M23 Ivuga ko bataratubohora abaturage bicwaga, bagatotezwa bakabaho bahangayitse ariko nyuma yo kubohorwa abaturage bishimye kandi abayobozi nibo bagira Uruhare mu kubashyiraho bafatanyije na AFC/M23

IGICE CYA KABIRI: UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU

Iki gice hakubiyemo: Raporo y’abapfuye nyuma y’imirwano yabereye muri Goma, Imbonerahamwe yerekana uko ibyo birego bihabanye, Ubushobozi bw’imva za Goma kwakira imibiri, Amakuru ajyanye no gucunga imibiri y’abapfuye, Imbonerahamwe yerekana aho abapfuye bashyinguwe, Kugabwaho ibitero ku bitaro n’andi mavuriro, Imbonerahamwe yerekana uko ibyo birego bihabanye n’Imyitwarire ya AFC/M23, Gushinjwa ko bashishikariza abantu kujya mu gisirikare ku ngufu, Ibijyanye n’imirambo 406 yakusanyijwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Imbonerahamwe yerekana uko ibyo birego bihabanye, Imbonerahamwe yerekana uko ibyo birego bihabanye, Gusubiza impunzi ku ngufu aho zavuye mu gihe cy’intambara, Kuzimira kw’abantu mu mijyi ya Goma na Bukavu, Kwicwa kw’abana i Bukavu, Igitero cy’iBukavu.

IGICE CYA GATATU: IVANGURA RIKORWA KU BURYO BW’IKIREMWAMUNTU N’UBUTEGETSI BWA KINSHASA

Gukata amazi, umuriro n’itumanaho rya interineti. Sabotage y’ibikorwa by’amashuri n’amakuru mpimbano, Gushyira iterabwoba ku bacuruzi n’abategetsi bo mu duce twafashwe, Ibyaha bigamije gusenya igihugu bikorwa na Leta ya Kinshasa, Gusenya ibikorwa-remezo bikomeye bikorwa na Leta ya Kinshasa.

IGICE CYA KANE: UKO UMURYANGO MPUZAMAHANGA WIRENGAGIJE IBIKORWA.

UMWANZURO RUSANGE

AFC/M23 irangiza ivuga ko itazigera yemera amakuru y’ibihuha akwirakwizwa na Leta ya Kinshasa iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi n’imiryango mpuzamahanga, Ikanasaba abaturage ubufatanye mu Kubaka igihugu cyabo gifite imiyoborere myiza ishingiye Ku itegeko nshinga rya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *