Ibyo wamenya ku bumuga bwo kunywa inzoga!

Impuguke ivuga ko ibihumbi by’abantu bafite ubumuga bw’ubwonko buterwa n’inzoga mu cyongereza bizwi nka Alcohol Related Brain Damage (ARBD) bashobora kuba batari kuvurwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa nibura ibiyiko 35 by’inzoga mu cyumweru mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa irenga bishobora gutera ARBD, indwara ibangamira ubushobozi bw’umuntu bwo gukora imirimo yoroheje ya buri munsi.

Lee Caldwell, ufite imyaka 56, wasanze afite ARBD umwaka ushize, yavuze ko agira ibibazo byo kwibuka vuba no kugenzura imyitwarire ye. PROF GARETH RODERIQUE DAVIES yavuze ko ipfunwe n’ubumenyi buke kuri ARBD bituma iyi ndwara itamenyekana cyangwa igafatwa nabi, kandi ko n’ubushobozi bujyanye no kuyivura bukiri ikibazo.

Leta y’u Bwongereza bw’Amajyepfo (Wales) yavuze ko iri gushora miliyoni 67 z’amapawundi £67 mu gufasha abantu bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge n’inzoga, harimo n’abafite ARBD. Impfu ziterwa n’inzoga ziyongereye bikabije muri Wales.

Kureka inzoga byahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bukomeye Anthony Hopkins avuga uko yatwaraga yasinze bikabije, Iyo ARBD itamenyekanye hakiri kare, uyirwaye ashobora kurangira akeneye kwitabwaho igihe kirekire n’abaganga, ariko iyo yakurikiranwe neza ashobora kongera kwigenga no kubaho ubuzima busanzwe. Bwana Caldwell yajyanywe muri Brynawel House, ikigo cyakira abajya kwivuza ibiyobyabwenge mu majyepfo ya Wales, aho basanze afite ARBD muri Nzeri umwaka ushize. Yavuze ko mu gihe inzoga zari zimaze kumubata, “byamubereye byoroshye kujya kugura inzoga ku iduka riri hafi aho kuruta guhura n’amarangamutima yo kwigaya no kugira ipfunwe byaturukaga ku nzoga.”

Ukuboko k’umugabo ufite agacupa karimo inzoga Serivisi z’ubuzima mu Bwongereza (NHS) zitanga inama ko abagabo n’abagore batagomba kunywa inzoga zirenze ibiyiko 14 mu cyumweru ku buryo buhoraho.”Inzoga zaje kuba ingenzi kuruta kubaho,” nk’uko Bwana Caldwell, wahoze ari injeniyeri mu ngabo z’inyanja za Royal Navy ndetse akaba yarabaye umuyobozi w’ibikorwa byo kubaka, abivuga. Asobanura imbogamizi za buri munsi ARBD itera, yagize ati:”Umunsi umwe [mu kigo cy’ivuriro] sinari nkibuka aho icyumba cyanjye giherereye.””Narabonaga icyumba cya karindwi, n’icya munani – ariko icya cyenda kiri he?””Hari umusore twari kumwe ambwira ati: ‘Byagufasha iyo uba uri mu nyubako ikwiye – icyawe kiri hariya.’”Bwana Caldwell yavuze ko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bya kera butahungabanye, ariko ngo ahura n’ibibazo “byoroshye” nko kwibaza niba yanyoye imiti cyangwa n’ubushobozi bwo kugenzura ibyo akora ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *