Abahanga mu by’ubwubatsi batangaza ko kugeza ubu, 60% by’ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi mu Rwanda bitumizwa mu mahanga. Ibi bikomeje kugaragara mu gihe igihugu cyihutisha gahunda y’iterambere izwi nka NST2 (National Strategy for Transformation – Phase Two).Gahunda ya NST2 ishyira imbere guteza imbere inganda zo mu gihugu imbere, cyane cyane izikora ibikoresho by’ibanze harimo n’ibikenerwa mu bikorwa by’ubwubatsi. Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gufata ingamba zikomeye zigamije kugabanya cyane ibikoresho byinjizwa biva hanze, hagamijwe kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ubwubatsi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, inzobere mu bwubatsi zagaragaje ko gukomeza gutumiza ibikoresho mu mahanga bigira ingaruka ku musaruro w’ubukungu, dore ko bitwara amafaranga menshi yo kubitumiza no kubitwara. Uretse kugabanya ikiguzi, izi ngamba zinitezweho kuzamura imirimo mu rwego rw’inganda no kongerera ubushobozi abakorera mu rwego rw’ubwubatsi n’inganda z’ubucuzi, kongera isoko ry’imbere mu gihugu, no gutanga akazi ku rubyiruko. Guverinoma irateganya gushyira imbaraga mu bushakashatsi, kuvugurura amategeko agenga inganda, no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’igihugu mu bwubatsi butagombera ibituruka hanze.

