
Taliki ya 3 Kamena ni umunsi utajya wibagirana mu mateka y’isi ubwo ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuntu wacyo yavuye mu cyogajuru agendagenda mu isanzure – igikorwa cyafashije isi kwinjira mu cyiciro gishya cy’iterambere mu bumenyi bw’ikirere.

Edward Higgins White II, umwe mu bashakashatsi mu by’isanzure (astronauts) ba NASA, yakoze urugendo rutazibagirana hanze y’icyogajuru Gemini 4, agenda mu isanzure mu gihe kingana n’iminota 23. Yari yambaye umwambaro udasanzwe wateguwe n’ikigo cya NASA, akoresheje agace ko gufata umwuka (oxygen supply) n’icyuma gifasha kwiyobora mu isanzure (Hand-Held Maneuvering Unit – HHMU).Mu ijwi ryuje ibinezaneza n’ubwuzu, yagize ati: “Ibi ni ibintu bidasanzwe, ni ubwiza buhambaye… Ndagenda mu isanzure, ni ubwiza budasanzwe. Nakwifuza kuguma aha iteka ryose.”
White yageragezaga kugenzura uko yimuka mu isanzure akoresheje igikoresho cy’amavuta n’umugozi wari umufashe ku cyogajuru, mu gihe mugenzi we James McDivitt yasigaraga atwaye icyogajuru. Uru rugendo rwo hanze y’isanzure (spacewalk) rwabaye mu gihe cy’intambara y’ubukaka hagati y’u Burusiya n’Amerika mu guhanga udushya mu isanzure (Space Race). White yabaye umuntu wa kabiri ku isi ukoze spacewalk, nyuma y’Umurusiya Alexei Leonov wari wabikoze mu kwa gatatu k’uwo mwaka.

Edward White yakomeje gukora muri NASA kugeza muri Mutarama 1967, ubwo yapfiriye mu mpanuka yabaye mu myitozo ya Apollo 1, ari kumwe na Virgil “Gus” Grissom na Roger B. Chaffee. Uyu munsi, izina rya Edward H. White riracyubahwa mu mateka y’ubushakashatsi bw’isanzure, nk’intwari yazamuye icyizere n’umurava by’Abanyamerika mu kugera ku kwezi n’ahandi hitaruye isi.