Abanya-Koreya y’Epfo Batangiye Gutora Perezida Mushya mu Matora Yihutirwa

Abaturage ba Koreya y’Epfo batangiye gutora saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 a.m.) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, mu matora yihutirwa agamije guhitamo Perezida mushya, nyuma y’igihe cy’ibibazo bya politiki byagejeje igihugu mu rungabangabo mu mezi atandatu ashize.

Aya matora yitabiriwe n’abaturage benshi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu murwa mukuru, Seoul, aho ibiro by’itora byafunguwe kare kugira ngo abaturage batore hakiri kare. Komisiyo y’amatora y’igihugu (National Election Commission) yatangaje ko ibiro by’itora bifunguye guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ko umutekano wubahirijwe ku rwego rwo hejuru.

Mu bakandida bahatanira kuyobora igihugu, Lee Jae-myung wo mu ishyaka rya Demokarasi (Democratic Party) ni we ugaragazwa nk’ufite amahirwe menshi yo gutsinda, kuko amaze igihe ayoboye ibipimo by’ibitekerezo by’abaturage (public opinion polls) ku kigereranyo kiri hejuru cyane ugereranyije n’abandi. Uwo bahanganye bikomeye ni Kim Moon-soo, uhagarariye ishyaka People Power Party, riri ku butegetsi, akaba akora uko ashoboye ngo rikomeze kugumana umwanya wa Perezida.

Abaturage bitezweho guhitamo uyobora igihugu ugomba kugarura icyizere mu butegetsi, kongera ubukungu bwagize igihombo gikomeye, no kunga ubumwe bw’igihugu cyacitsemo ibice muri iyi myaka ya vuba.Ibyavuye mu matora biteganyijwe gutangazwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri cyangwa mu gitondo cyo ku wa Gatatu, bitewe n’uburyo amajwi azabarurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *