
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemeje ko rizitabira iri rushanwa, rikaba ryari rimaze igihe rifite impungenge ku mutekano wo mu Rwanda
U Rwanda rwiteguye kwakira iri rushanwa, rukaba rwaramaze gutegura ibikorwa byose bikenewe, harimo n’imihanda izakoreshwa. Nubwo hari impungenge z’umutekano zishingiye ku makimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ku isi (UCI), David Lappartient, yemeje ko nta mpamvu yo kwimura iri rushanwa, kandi ko nta yindi gahunda ihari. Yavuze ko siporo idakwiye kuba igikoresho cya politiki, kandi ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano.
Shampiyona y’Amagare ku isi mu mpaka wa 2025 izabera i Kigali, mu Rwanda, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 .
