U Rwanda rwikuye mu muryango wa ECCAS

Ejo ku wa Gatandatu i Malabo muri Guinée équatoriale hari hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, CEEAC.
Ibyo bihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.
Byari bitenganyijwe ko Guinée équatoriale iza guhererekanya ubuyobozi n’ u Rwanda ariko kubera umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 gusa u Rwanda ntirwasibye kubihakana incuro nyinshi. RDC yaje kwitambika idashaka ko u Rwanda ruhabwa kuyobora uyu muryango.

Ibi byatumye leta y’u Rwanda ifata umwanzuro wo kwivana muri uyu muryango iwushinja kubogama no gushaka kurukumira.


Minisitiri w’ububanye na mahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Biratangaje kandi ntibyakirwa neza kubona ko, mu gihe Perezida Tshisekedi yahuriye na Perezida Kagame mu nama yabaye i Doha muri Qatar ku wa 18 Werurwe 2025 ikarangira neza, mu gihe Minisitiri Kayikwamba nanjye twasinye Itangazo ry’Ihame i Washington ku wa 25 Mata 2025, kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze ukwezi biganira ku masezerano y’amahoro y’igitangaza abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DRC ikomeje kwitotombera mu mashyirahamwe y’akarere no ku rwego mpuzamahanga ishinja u Rwanda amakosa yayo bwite, ndetse igasaba n’ibihano.”


Yakomeje agaragara ko u Rwanda rwitabiriye ibiganiro byose by’amahoro biriho ubu (AU/EAC-SADC, Washington na Doha) mu buryo bwuzuye bwo kwitanga no mu buryo bw’ubunyangamugayo, kandi ntirwakwemera na rimwe ko DRC, idafite icyerekezo kandi yacitse intege, ikoresha amayeri ngo ipfuke ibibazo byayo yinjiza imiryango y’ubukungu y’akarere nka ECCAS mu bibazo bitabareba, ibi kandi bikaba binyuranye n’intego n’amahame y’iri shyirahamwe.


Ati “Mu by’ukuri, ECCAS ntigomba kwivanga mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, kuko ibyo bibazo biri mu maboko y’indi miryango ibiri y’akarere ari yo EAC na SADC, bikaba biri no mu nzira yo gukemurwa binyuze mu buhuza bwa Perezida Faure Gnassingbé wa Togo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).”

Lazizi.online turakomeza kubagezaho amavu n’amavuko y’uyu muryango n’icyo kuwubamo byafashije u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *