Umugabo si umwana wawe: Inama ku Bagore Bifuza Urukundo Ruhamye

Iyi nkuru yubakiye ku buhamya bw’umugore witwa Niz ku rubuga rwitwa Quota. Uyu mugore atuye mu mujyi wa Dubaï muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu . Atangira agira ati “Ndi umugore washatse nk’abandi bose, ariko nize byinshi ku rukundo nyuma yo kubana n’umugabo wanjye imyaka itari mike. Nagiye nsobanukirwa ibintu byinshi bituma umugabo akomeza gukunda umugore we — atari amagambo gusa, ahubwo ni ibikorwa n’imyitwarire.”

Mu rugo rwacu, nigeze kumva ko kuba umugore byari bihagije kugira ngo umugabo ankunde, ambwire byose, ankorere byose. Ariko uko imyaka yicumaga, nabonye ko hari ibyo nkeneye kwihuguraho. Dore ibintu 8 by’ingenzi nasobanukiwe, nshaka gusangiza abandi bagore.

1. Irinde kumutegeka no kumugenzura buri kanya.

Nabanje kumva ko kuba umugore we bimuha inshingano zo kumbwira buri kimwe no gukora ibyo nshaka. Ariko siko bikora. Nasanze icy’ingenzi ari ukumwizera, kumukunda, no kumwihanganira. Iyo umugabo yumva atekanye, ni bwo atinyuka gufunguka. Ntukamwime ayo mahirwe.

2. Ibyabaye ejo si iby’uyu munsi.

Nigeze kumubwira ibintu byabaye hashize amezi, akenshi twagiranye ibibazo ariko we yasaga nkaho atabyibukaga. Abagabo benshi bababarira vuba, bakibagirwa vuba. Twagombye kubigira isomo.

3. Jya umubwira igihe ubabaye.

Umunsi umwe yarambajije ati: “Ni iki cyaguteye umujinya?” Nari mfite impamvu ifatika, ariko sinari narayimubwiye. Nabonye ko kutavuga birushaho gukurura ikibazo, kuvugana neza bidufasha kumvikana no kubaka icyizere.

4. Muhe umwanya n’ubwisanzure

.Nabanje kugira ishyari iyo yabaga ari kumwe n’inshuti ze, ariko nasanze ari ingenzi ku bagabo ni umwanya wo kuruhuka mu mutwe. Umugabo wumva yigenzura ni we wubaka urukundo ruhamye.

5. Ujye witegura kujyana na we mu bihe byose.

Niba ushaka kumubera imbaraga, jya umuba hafi igihe cyiza n’ikibi. Iyo umugabo abonye ko umukobwa ari umufasha nyakuri, amukundira ibyo kurushaho, ntumupfobereze ibyiringiro niba utamufitiye ubushake n’ubushobozi.

6. Kuba umugabo ntibivuze gukora byose.

Nanjye narize gukora akazi kanjye, ibi byatumye atumva ko afite umutwaro wose wenyine. Gusangira inshingano bituma urugo ruhama.

7. Ntukagire inyota y’amafaranga ye gusa.

Nubwo nabaga mfite akazi gahoraho, naramufashije kuzigama, kumenya kubika no gukoresha neza amafaranga. Umugabo abona agaciro k’umugore ushishikajwe n’iterambere ry’urugo, atari uwikunda gusa.

8. Ntukamugereranye n’abandi.

Hari igihe abagore bavuga bati: “Reba umugabo wa kanaka ibyo akorera umugore we!” Ibyo bigira ingaruka mbi ku rukundo. Umugabo wawe si undi. Niba umukunda koko, ujye umwemera uko ari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *