Umwami Nero wa Roma- Inkuru y’ubutegetsi bw’igitugu

Nero yavutse ku wa 15 Ukuboza mu mwaka wa 37 nyuma ya Yesu, avukira mu muryango w’ikirangirire i Roma. Amazina ye y’ivuka yari Lucius Domitius Ahenobarbus. Se yari senateri ukomeye, naho nyina Agrippina the Younger yari mushiki w’umwami Caligula, akaba n’umugore wa nyuma w’umwami Claudius.

Agrippina yakoze uko ashoboye ngo Nero agere ku ngoma. Yashyingiwe na Claudius, amwemeza ko amugira umuhungu mu mategeko, hanyuma amutegurira kuzamusimbura ku ngoma. Claudius yaje kwicwa, bivugwa ko Agrippina yamuroze, maze Nero ahita aba Umwami wa Roma afite imyaka 17 gusa.

Mu ntangiriro z’ingoma ye, Nero yagaragaje ibimenyetso byiza: yagabanyije imisoro, yubahiriza uburenganzira bw’abaturage, afasha abatishoboye, ndetse atanga ubwisanzure ku rwego rwa politiki. Abaturage benshi baramukunze, ndetse banamubona nk’umwami udasanzwe.

Ariko ibintu byatangiye guhinduka ubwo nyina Agrippina yatangiye kumwicira imigambi yo kumwigarurira no kumugenera ibyo akora byose nk’umwana. Nero yaje kumurwanya, kugeza ubwo yamwiciye mu ibanga, nyuma yo kumushinja kumugambanira. Ibi byatumye atangira inzira y’ubutegetsi bw’igitugu.

Mu mwaka wa 64 A.D, inkongi y’umuriro yahitanye igice kinini cya Roma. Amateka avuga ko Nero ashobora kuba yarayiteje ubwe, kugira ngo abone umwanya wo kongera kubaka umurwa mukuru uko abyifuza. Abantu benshi barokotse iyo nkongi bemeje ko yarebaga gutumuka k’umwotsi, arimo kuririmba indirimbo z’Abagereki, atuje nk’utarimo guhura n’icyago.

Kubera ko abaturage bari batangiye kumushinja, Nero yahimbye abakirisitu nk’abo yagira intandaro y’icyo cyago. Yatangije ibihe bikomeye byo kubatoteza no kubica mu buryo bwa kinyamaswa: bamwe yabahambiriye ku byuma abica urubozo, abandi abashumika ku nkwi barabacanira amajoro yose ngo amurika mu mujyi. Ibyo bikorwa ni bimwe mu byatangije amateka y’iyicwa ry’abakirisitu mu kinyejana cya mbere.

Mu myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe, Nero yarushijeho kuba umunyagitugu n’umunyabushotoranyi. Yishe umugore we wa mbere (Octavia), arongora uwitwa Poppaea Sabina, ariko amukubita kugeza apfuye. Yishe abasenateri benshi, abamukekagaho kutamushyigikira bose akabicisha.

Havuyeho ibyo kuba umwami ukundwa, ahubwo abaturage n’ingabo batangira kumurwanya. Muri Kamena 68, Senat ya Roma yemeje ko Nero atakiri umwami, maze ingabo n’abaturage baramwihakana. Yarahunze, yihisha mu nzu y’umugaragu we, aho yiyahuye akoresheje icyuma, avuga amagambo ye ya nyuma ati “Umuhanzi w’agatangaza arapfuye” (Qualis artifex pereo – mu Kilatini).

Uko yapfiriye mu gahinda kenshi no mu bwoba, byatumye aba umwe mu bami ba Roma bazwiho ubusazi, kwiyemera no kugusha igihugu mu icuraburindi.

Ni iki twakwigira kuri uyu Mwami?1.Ubutegetsi butagira ubumuntu n’ubutabera busenya byinshi.

2. Umuyobozi mwiza amenya kwicisha bugufi no gukorera abaturage.

3. Abayobozi batinya gutakaza icyubahiro, ariko amateka ahora yibuka ukuri kw’ibikorwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *