Abapolisi 140 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Uyu munsi, kuwa 09 Kamena 2025 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent SANO, yahaye impanuro abapolisi 140 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika.

Aba bapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo barangije igihe cy’umwaka bari muri ubwo butumwa i Bangui, mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Kuri tariki 06 Gicurasi 2025, abapolisi 320 bari boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbwe bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika. Muri bo 180 bagiye ahitwa Kaga Bandoro, Abandi 140 bajya mu murwa mukuru i Bangui.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *