Guverineri Newsom Yamaganye Itegeko rya Trump ryo Kohereza Ingabo za Leta i Los Angeles

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yatangaje ko agiye kurega ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump ku cyemezo yafashe cyo kohereza ingabo za Leta (National Guard) mu mujyi wa Los Angeles. Newsom yavuze ko icyo cyemezo “kidakurikije amategeko, kigayitse ndetse kinyuranyije n’itegeko nshinga.”

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Los Angeles hari imyigaragambyo ikomeye irwanya imigambi ya guverinoma ku bijyanye n’abimukira. Polisi y’aho yasabye abigaragambya gusohoka mu mujyi rwagati, ariko bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwa Leta bavuze ko koherezayo ingabo za Leta ari byo byazamuye ubushyamirane aho kubugabanya.

Senateri Chuck Schumer, uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Perezida Trump ari gukoresha imyigaragambyo yo muri Los Angeles nk’uburyo bwo kuyobya ubwonko bw’abaturage ku bibazo by’ubutegetsi bwe.

“Iyi myanzuro ya Trump ni igikorwa cyo kwihisha ibibazo afite, birimo umushinga w’itegeko ry’imisoro ryatumye abantu barenga miliyoni 17 batakaza ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’intambara ari kurwana n’umushoramari Elon Musk,” Schumer yavuze ko “Kohereza ingabo za Leta ari ugushyushya intambara, akomeza avuga ko bitari ngobwa.”

Schumer yakomeje asaba Perezida Trump guhagarika ako kagambane no gusigira ubuyobozi bw’igihugu n’abayobozi b’imijyi inshingano zo gucunga umutekano.

Mu gihe ibi byose byabaga, amafoto yafashwe ku cyumweru agaragaza umupolisi urasa amasasu hafi ya gereza aho abakekwaho Ibyaha bafungiwe (Metropolitan Detention Center) mu mujyi rwagati wa Los Angeles. Abantu bakomeje kuvuga ko iyi myigaragabyo ishobora guhagara, igihe ingabo za reta zitakiri kubyivangamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *