
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE, yatangije ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buhinzi, African Conference on Agricultural Technologies (ACAT) 2025. Iri kubera muri Kigali Convention Center guhera ku wa 09 -12 Kamena 2025. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Igisubizo cy’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga Ku bahinzi ba Afurika yo mu gihe kizaza”
Ubuhinzi ni urwego rukomeye mu iterambere ry’umugabane wa Afurika aho imibare igaragaza ko rwinjiza 23% by’umusaruro mbumbe w’umugabane. Ubuhinzi butanga akazi aho mu bihugu bimwe na bimwe usanga 80% by’abaturage bungukira mu buhunzi ndetse bugabanya ubukene mu bice bimwe bigize umugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe yavuze ko bigihangayikishije kuba umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika ukiri muke nyamara imibare igaragaza ko uru rwego rwinjiza 23% by’umusaruro mbumbe w’Umugabane.
Aya ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’abandi bashaka kubukora kuko bahungukira ubumenyi bw’ingirakamaro bubafasha kwishakamo ibisubizo birambye biteza imbere ubuhinzi bw’umugabane w’Afurika.




