Intambara y’iminsi Itandatu: Amateka y’intambara yihuse yahinduye akarere ka MENA

Ku itariki ya 5 Kamena 1967, intambara y’iminsi itandatu (Six-Day War) yatangiye hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu birimo Misiri, Syria na Yorodani, igahagarara ku itariki ya 10 Kamena 1967. Iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye ku mugabane wa Afurika y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse ikagira uruhare mu kubaka politiki y’akarere kugeza n’uyu munsi.

Intambara yiswe Six-Day War yatangijwe nyuma y’imyivumbagatanyo ikomeye hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu, aho ibihugu bya Misiri na Syria byahungabanyije umutekano mu karere, bikanateza igitutu Israel. Mu kwezi kwa Gicurasi 1967, Misiri yashyize ingabo mu buso bwa Sinai, ifunga uruzitiro rwiswe Straits of Tiran, uburenganzira bwari bukwiye Israel ku mazi, bituma Israel yumva ifite impamvu yo kwitabara.

Ku itariki ya 5 Kamena 1967, Israel yateye ibirindiro bya Misiri mu buryo butunguranye, yica indege zirenga 300 mu masaha make, ibi byatumye Misiri igira intege nke mu ntambara.

Ku itariki ya 6 Kamena, Israel yateye intambara ku butaka bwa Jordani, ifata ibice bya Yorodani birimo West Bank na East Jerusalem.

Ku itariki ya 9 Kamena, Israel yateye ibice bya Syria, ifata ibice bya Golan Heights.

Intambara ya Six-Day yateje impinduka zikomeye mu ishusho y’akarere, aho Israel yegukanye ubutaka bunini burimo Sinai Peninsula, West Bank, Gaza Strip, na Golan Heights. Ibi byatumye ibihugu by’Abarabu bibona ibitero byinshi by’ubushyamirane, biganisha ku ntambara zindi n’amakimbirane akomeje kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *