
Mu bihugu byinshi by’isi, cyane cyane muri Afurika, ibimera n’inyamaswa ntibiba ari ishusho gusa y’ubwiza karemano. Ahubwo biba ari umutungo kamere winjiza akayabo ku rwego rw’igihugu. Mu nyigo zikorwa buri mwaka, hari inyamaswa zagaragaye ko zinjiza amafaranga menshi cyane, ndetse zikarenza ibyo abakinnyi b’imipira, abahanzi cyangwa abakinnyi ba filime binjiza mu gihe runaka.
1. Ingagi zo mu misozi
Izi ziboneka cyane mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda na RDC aho igiciro cyo kuzisura mu Rwanda kigera ku Madolari 1,500 (1,500$). Impamvu zikundwa ni uko ari nke ku isi, zifite ubuzima bwihariye, kandi kuzisura ni uburambe bwihariye butabonwa ahandi. Ingagi ziri mu byatumye u Rwanda rumenyekana cyane mu bukerarugendo buciriritse kandi bwita ku bidukikije.
2. Intare
Izi nyamaswa zizwi nk’iziyoboye ubwoko bw’izindi z’ishyamba tuzisanga cyane mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Afurika y’Epfo, zimenyerwe cyane mu bice byitwa Serengeti cyangwa Maasai Mara, kubona intare ni kimwe mu byifuzo bya mbere by’abambuka utwo duce. Zigira uruhare rukomeye mu bukerarugendo buzwi nka “Big Five”, aho ba mukerarugendo batega indege baturutse mu Burayi n’Amerika bazishakaho amafoto.

3. Inzovu
Izi ni inyamaswa zikunze kuboneka mu bihugu bya Botswana, Zambia na Namibia zikaba zikundirwa ubwenge bwazo, imiryango yazo, n’uruhare mu nkuru z’umuco wa Afurika aho abasura Pariki zazo bagira uruhare mu bukungu bw’ibihugu, kuko usanga hari na hôteli zubakwa hafi y’aho ziboneka.

4. Ingwe zo mu Buhinde
Amateka agaragaza ko ziboneka ahantu hake cyane, kandi kuzibona bisaba amahirwe kubera ko ari zimwe mu nyamabere zigira imbaraga, ziryoshya ubukerarugendo bw’amashyamba (jungle tourism) yo muri Aziya.

5. Panda nini
Izi ni inyamaswa zifite agaciro gakomeye cyane mu gihugu cy’Ubushinwa bukodesha izi nyamaswa mu bindi bihugu ku mafaranga atari munsi ya miliyoni y’Amadolari1 buri mwaka kuri buri panda.

Izi nyamaswa zose zirakunzwe kubera isura isetsa n’imico yihariye zisanganwa izi nyamaswa kandi zibera igihugu cyazigize isoko y’ifaranga, zikurura ba mukerarugendo benshi, bigaha urubyiruko akazi, zikomeza ibidukikije kuko iyo abantu babyitayeho, barinda amashyamba n’ubusitani kamere.