
Albert Einstein, umugabo wamenyekanye nk’ikirangirire mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ubugenge (physics), akerekana byinshi byatumye siyansi (sciences) itera imbere, yavukiye i Ulm, mu Budage, ku wa 14 Werurwe 1879. Uyu mugabo kandi uretse kuba yaramenyekanye nk’umuhanga udasanzwe w’ikinyejana cya 20, yanagaragaje gushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Lazizi.online twabateguriye agace ka mbere ka tumwe mu dushya twaranze ubuzima bwa Albert Einstein
- Kuva akiri umwana ntiyigeze atsindwa imibare na rimwe:
Ataragira imyaka 15 Albert Einstein yabashaga gukora imibare ihanitse (Differential and Integral Calculus). Ubwo ikinyamakuru cyamwandikagaho inkuru ivuga ko yaba yarirukanywe ku ishuri yatsinzwe imibare, Albert yabyamaganiye kure avuga ko atigeze atsindwa imibare ko yavuye mu ishuri ari we uhora ku mwanya wa mbere, gusa akaba yarahavuye ahunga Ubudage kubera byabaga ari itegeko kujya mu gisirikare kandi atarabishakaga. Gusa ngo ubwo yakoze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ryo mu Busuwisi nibwo yatsinzwe amasomo atari aya siyansi, by’umwihariko Igifaransa!
2. Akiri muto cyane yagaragaje inyota afitiye siyansi (Sciences):
Albert ubwo yari mu kigero cy’imyaka 5, arwaye cyane ari mu buriri, se yamweretse agakoresho gato kerekana icyerekezo (compass cg Boussole), aratangara cyane yibaza imbaraga zikoresha urushinge rw’icyo gikoresho, bikaba bivugwa ko ari naho yakuye igitekerezo cyo gushakashaka ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’ikirere (Espace).
3.Ntawigeze agira icyo amenya ku mwana we w’umukobwa :
Mu 1896, Albert Eistein yahunze itegeko ry’u Budage ryo kujya mu gisirikare, ajya kwiyandikisha mu ishuri ry’imyuga mu Busuwisi (Swiss Federal Polytechnic School), aho akaba yarakundanye n’umukobwa witwa Maric Mileva, bakaba barashakanye nyuma yo kwiga babyarana abana babiri b’abahungu. Gusa nyuma byaratinze, mu 1980 ubwo barebaga mu mpapuro ze z’ibanga (private papers) abashakashatsi baje kumenya ko yari yarigeze kubyarana na Maric umwana w’umukobwa witwa Lieserl, umwaka umwe mbere yuko basezerana , akaba atarabibwiye umuryango we, n’abashakashatsi ntibazi iherezo ry’uwo mwana.

4. Albert Einstein ntiyajyaga yambara amasogisi (Socks) kandi yakundaga itabi!:
Ku bamuzi n’ababonye amafoto ye, Albert ni umuntu akenshi utarakundaga gusokoza, ariko kandi yaba agiye gutembera mu bwato, cyangwa yatumiwe muri perezidansi y’Amerika (White House) ngo nta na rimwe yajyaga yambara amasogisi! Wasangaga abaza ngo “Ni ay’iki se kandi wambaye inkweto!”
Ikindi azwiho ni ukunywa itabi ryinshi, ngo ryamufashaga kuruhuka. Ku buryo ubwo muganga yarimubujije, akajya yigumanira inkono y’itabi mu kanwa n’ubwo nta tabi ryaba ririmo!
5. Einstein byamutwaye imyaka 9 kugira ngo abone akazi mu burezi:
Nubwo yari umuhanga cyane bigaragarira buri wese, Einstein ubwo yahabwaga impamyabumenyi asoza amashuri ye i Zurich mu busuwisi (Swiss), abarimu be bagiye birinda kumuhuza n’abantu bakomeye bamuha akazi (recommandations) bitewe n’ukuntu babonaga yitwara nk’uwigaragambya kuko yahoraga asohoka mu ishuri iyo yumvaga arusha abarimu be ibyo bigisha.
Yamaze imyaka 2 ashaka akazi, aza kukabona ahitwa i Bern mu Busuwisi (Swiss) mu biro bishinzwe kubarura imitungo, ni akazi katari gahuye n’ubumenyi bwe ariko kandi ni akazi kamufashaga kubona umwanya kuko yagakoraga amasaha make agahita yigira gukora ubushakashatsi no kwandika ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.
Ni mu mwaka wa 1905, umwaka yise “Umwaka w’igitangaza” (Miracle year), ubwo ikinyamakuru kimwe giciriritse cyashyize hanze inyandiko zigaragaza ubushakashatsi bwanatumye amenyekana cyane mu by’ubugenge ariko mu mwaka wa 1909, imyaka 9 nyuma yo gusoza amashuri ye nibwo yabonye uburenganzira bwo kwigisha muri za kaminuza (Full Professor).
