
Umushoramari akaba n’umuyobozi wa kompanyi za Tesla, SpaceX ndetse n’urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Elon Musk, yatangaje ko yicuza bimwe mu byo yavuze kuri Perezida Donald Trump, wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi yabitangaje binyuze kuri X, aho yagize ati “Bimwe mu byo nigeze gutangaza kuri Perezida Trump byarenze urugero, kandi ndabisabira imbabazi.” Iri tangazo ryatangajwe nyuma y’iminsi habaye amagambo akomeye hagati yabo bombi.

Muri iyi minsi ishize, Elon Musk yari yanenze cyane gahunda nshya ya Trump ayita ikintu kigayitse (disgusting abomination), avuga ko politiki ze z’ubukungu zangiza isura y’igihugu. Yanavuze amagambo ajyanye n’imikoranire ya Trump n’abantu bo mu rwego rw’ubucuruzi bafite amateka y’ibibazo nk’aya Jeffrey Epstein. Trump ntiyacecetse; yahise asubiza avuga ko Musk ari umuntu utizerwa kandi atazi niba bazongera kugira aho bahurira mu bufatanye.
Nyuma y’ayo magambo, byagaragaye ko abashoramari bamwe n’abayobozi b’inganda bashishikarije Musk kugabanya umurego mu myitwarire ye, kuko amagambo nk’ayo ashobora guteza ibibazo mu ishoramari ndetse no mu biganiro na Leta. Hari impungenge ko uko kutumvikana hagati ya Trump na Musk bishobora guhungabanya ibikorwa bikomeye by’ubukungu.Iyi ikaba ari yo mpamvu Musk yanditse ubutumwa bugaragaza gusaba imbabazi no kwicuza.
Ubu hari icyizere ko Musk na Trump bashobora kongera kubana neza cyangwa se bakirinda imvugo zishyamiranya. Trump yaje kuvuga ko nubwo hari ibyo batumvikanaho, yifuriza Musk ibyiza, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge bushoboka. Abasesenguzi bavuga ko uko bakomeza kuvugana neza bishobora kugira ingaruka nziza ku isoko ry’imigabane ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.