
Banki y’Isi yatangaje ko yatakaje icyizere yari ifitiye ubukungu bw’u Buhinde ndetse yagabanyije ubusumbane bw’izamuka ry’ubukungu ryari riteganyijwe mu mwaka wa 2025–2026.
Yavuye kuri 6.7% igera kuri 6.3%, bitewe nuko iterambere ry’ubucuruzi mpuzamahanga riri kugabanuka n’ishoramari ntirizamuke ku muvuduko wari witezwe. Ibi kandi bijyanye no kugabanuka kw’iterambere ry’ubukungu ku rwego rw’Isi yose, aho ryavuye kuri 2.7% rikagera kuri 2.3%.
Mu gihe ubukungu butangiye kugenda biguru ntege, haje indi nkuru itunguranye itari yitezwe kandi iteye amakenga.
SpaceX yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo igikorwa cyo ku murika cyangwa kurasa roketi Falcon 9 yagombaga kujyana Group Captain Shubhanshu Shukla wo mu Buhinde, kuri sitasiyo mpuzamahanga. Uyu akaba ari umuhanga mu bya gisirikare ndetse n’ikirere.
Mu itangazo ryasohowe n’iyi kampanyi y’Abanyamerika ikora ikoranabuhanga ry’ikirere mu ijoro ryo kuwa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, yavuze ko ikirere gifite amahirwe agera kuri 85% yo kuba cyakwemerera iraswa cyangwa imurikwa ry’iyo roketi, ariko bahisemo gutegereza kugira ngo harebwe niba koko ibihe byaba bimeze neza.