
Harris Yulin, umwe mu bakinnyi b’amafilime bakomeye muri Amerika, yapfuye ku itariki ya 10 Kamena 2025 afite imyaka 88.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango we, uvuga ko yaguye i New York azize indwara y’umutima (cardiac arrest). Yulin yari umwe mu bakinnyi bubashywe cyane mu ruganda rwa sinema kubera ubuhanga bwe mu guhinduranya imico, haba muri sinema, kuri televiziyo no ku rubyiniro rwa Broadway.
Yulin yavukiye i Los Angeles ku wa 5 Ugushyingo 1937. Yatangiye kugaragara ku rubyiniro rwa Broadway mu 1963, aho yakinnye mu mukino Next Time I’ll Sing to You. Yaje kwamamara byimazeyo mu myaka ya 1980, agaragara mu mikino nka Watch on the Rhine, Hedda Gabler, The Price, na The Diary of Anne Frank.

Mu rwego rwa sinema, Harris Yulin yibukwa cyane kubera uruhare rwe nk’umupolisi “Mel Bernstein” muri filime izwi cyane Scarface (1983), ndetse n’uruhare rwa “Judge Stephen Wexler” muri Ghostbusters II (1989). Yagaragaye kandi muri Training Day, Clear and Present Danger, The Hurricane, na Bean.
Mu matelevisiyo , yakinnye muri za series zizwi nka Frasier (yahesheje nominasiya ya Emmy mu 1996), Ozark, Star Trek: Deep Space Nine, 24, na Buffy the Vampire Slayer.Harris Yulin yari afite umugore witwa Kristen Lowman, umugore wa kabiri bashakanye. Yasize n’umuhungu witwa Ted Mineo. Umukobwa we Claire Lucido yapfuye mu 2022.

Mu gihe cye cya nyuma, yari atangiye gukora kuri gahunda nshya ya televiziyo ya MGM+ yiswe American Classic, aho yagombaga gukinana n’ibyamamare nka Kevin Kline na Laura Linney.
Abakoranaga na we n’inshuti ze bamushimagije nk’umuntu w’inyangamugayo, w’umuhanga kandi wakundaga umurimo we. Umuyobozi w’ikinamico Michael Hoffman yavuze ati: “Yulin yari umuntu wihariye, ufite impano yo kugaragaza ikinyuranyo cy’imico atuje kandi neza. Abakunzi ba sinema ntibazigera bamwibagirwa.”