Marble Caves :inzu ndende z’amabuye zirabagirana munsi y’amazi y’icyatsi

Mu majyepfo ya Chile, ku nkengero z’ikiyaga cya General Carrera, hari ahantu hihariye isi itangaje yihishemo. Aho ni Marble Caves inzu ndende za marble (marbre) zigaragara nk’ibishushanyo by’umunyabugeni, zubatswe n’amazi mu gihe kirenga imyaka ibihumbi.

Aya mabuye atatse ku nkuta z’ikiyaga akurura abantu benshi kubera amabara atandukanye, urumuri ruyacaho, n’amazi y’icyatsi asukuye atuma byose bihinduka nk’ikirari cy’ubuhanzi karemano.

Marble Caves ziboneka mu gace ka Patagonia ya Chile, ahantu hitaruye imijyi minini. Ziri hagati ya Chile na Argentine, ku nkengero z’ikiyaga cya Lago General Carrera (cyitwa kandi Lake Buenos Aires muri Argentine).

Kugera aho bisaba urugendo rw’indege, imodoka n’ubwato, ariko ntibibuza abashaka gutemberera ahari ibi bitangaza .

Uko zabayeho

Aya mabuye ya marble amaze imyaka irenga 6,000 yoherezwa n’amazi ya lake acamo buhoro buhoro, bikora ibihome bikikijwe n’inzugi, ibiraro n’imikingo ifite ishusho n’amabara atandukanye.

Ibi bitangaza by’ibihe byabyaye ahantu habereye amafoto atagira uko asa, bitewe n’uko amazi y’icyatsi kibisi y’ikiyaga yerekana ibara ry’amabuye ry’umweru, ubururu, icyatsi ndetse n’iroza, bitewe n’uko izuba ribanda.

Urumuri ruhindagurika bitewe n’isaha y’umunsi, amazi asukuye yerekana ishusho y’amabuye nk’aho uyarebera mu ndorerwamo, ni hamwe mu hantu hafatirwa amafoto meza yo kwibukira ubuzima

Kugera kuri Marble Caves bisaba gukoresha ubwato. Ahazwi cyane ni ahitwa Capilla de Mármol (Chapel of Marble), hamwe n’ahandi hitwa Catedral na Caverna, ingendo zikorwa ku manywa gusa, bitewe n’ubuzima bw’amazi no kurengera ibidukikije.

Igihe cyiza cyo kugenda: hagati ya Mutarama na Gicurasi, igihe izuba riba ryinshi kandi amazi asukuye. Nubwo bigaragara nk’ahantu horoshye, ni kure y’imijyi, bisaba gufata urugendo rurerure. Komeza wubahirize amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, kuko aho hantu hashobora kwangirika ku buryo budasubirwaho. Marble Caves ni isomo rikomeye ry’uko amazi n’igihe bishobora kuba abahanzi b’ikirenga. Ubu ni ubuhamya bw’uko isi ifite igice cyayo kimeze nk’amagorofa y’amayobera, yuzuye amahoro n’ubwiza butari ubwo kwifotoza gusa, ahubwo n’ubwo gukoraho umutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *