
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, indege ya Air India yari igiye mu Mujyi wa Londres (Gatwick Airport) yahitanye ubuzima bw’abantu benshi, nyuma yo kugwa igitaraganya isohotse ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad mu Buhinde.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner, yahanutse igwa mu nyubako y’amacumbi y’abanyeshuri biga ubuvuzi muri BJ Medical College and Hospital, ihitana ubuzima bw’abantu bari mu ndege ndetse n’abari ku butaka. Muri bo harimo abana bato, abaturage b’aho ndetse na bamwe mu banyeshuri bigaga ubuvuzi.
Umuganga mukuru ukorera ku bitaro bya Ahmedabad Civil Hospital yatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abandi benshi bari gukurikiranwa bavunitse bikomeye. Bivugwa ko abanyeshuri batatu bigaga ubuvuzi bapfuye, abandi 30 barakomereka bikomeye.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 242, barimo abenegihugu b’u Buhinde, Ubwongereza, Kanada ndetse na Portugal. Nubwo ari impanuka ikomeye, umwe mu bagenzi yarokotse, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.
Iyi ni impanuka ya mbere ikomeye ibaye kuri Boeing 787-8 Dreamliner kuva yatangira gukoreshwa. Ikigo Boeing cyatangaje ko cyifatanyije n’imiryango yabuze ababo kandi biteguye gufasha iyo miryango.
Nubwo Air India imaze igihe ifite umutekano uhagije mu ngendo z’indege, iyi mpanuka yibukije isi yose ko urugendo rwo kunoza umutekano w’indege ugikomeje. U Buhinde bwagiye bukora ibishoboka ngo butunganye ibikorwaremezo by’indege, ariko iyi mpanuka igaragaza ko hakiri byinshi byo kunozwa.