
Ku itariki ya 13 Kamena 2025, Isirayeli yagabye igitero kinini cya gisirikare, cyitiriwe “Operation Rising Lion”, ku nganda za nikileyeri ndetse n’ibigo bya gisirikare muri Irani. Ibi byakozwe mu m , nko mu ma saa sita z’ijoro mu gihe Israel, yifashishije indege z’intambara n’amasasu y’imbunda za ‘precision’ .
Hagaragaye iyangirika rikomeye mu murwa mukuru Tehran, aho hasohotse amafoto agaragaza ibyangiritse mu nyubako n’imiryango y’abaturage.

Inkuru zizewe zivuga ko Gen. Hossein Salami, umuyobozi Umugaba mukuru w’ingabo z’ikirenga za Kisilamu muri Irani (Revolutionary Guard), ari mu bapfuye, kimwe n’abandi batojwe b’ingenzi mu gisirikare, n’abahanga mu bya nikleyeri .Isirayeli ivuga ko ibi bikorwa bigamije guhagarika gahunda ya Irani yo kubona ubwoko bwa bombi za nikleyeri, vuba mu gihe cyoroheje.
Ibihugu by’akarere, nk’Ubuhindi, Australia, UAE n’ubundi, biri gutangaza impungenge z’uko ibi bishobora guteza intambara nini muri aka karere .