Umunsi w’ukuri amabanga ya Pentagone zagaragajwe ku karubanda

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 13 Kamena 1971, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje inkuru y’amateka yashyize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rujijo (Pentagon Papers). Izi nyandiko zari iz’ibanga rikomeye ry’Ubuyobozi bwa Amerika rijyanye n’uruhare rwayo mu ntambara yo muri Vietnam.

Zari inyandiko za guverinoma zigera kuri 7,000 zakozwe n’inzobere zo mu rwego rwa gisirikare n’ubuyobozi, zerekana uburyo Leta ya Amerika yagiye ibeshya abaturage bayo ku byemezo bifitanye isano n’intambara ya Vietnam kuva mu 1945 kugeza 1967.

Izi nyandiko zamenyekanye ku bwa Daniel Ellsberg, wari umusesenguzi mu bya gisirikare, wakoranaga n’ikigo RAND Corporation. Yari yarabonye ukuntu ubuyobozi bwari buryamiye uburenganzira bw’abaturage, bukohereza abana b’igihugu mu rugamba rutarimo ukuri, bityo afata icyemezo cyo kubishyira ahabona nk’umurwanashyaka w’ukuri.

Guverinoma ya Perezida Richard Nixon ntiyabyakiriye neza. Yihutiye kujyana The New York Times mu nkiko isaba guhagarika itangazwa ry’ayo makuru, ivuga ko bishobora gushyira umutekano w’igihugu mu kaga. Hatangiye urubanza rukomeye ruzwi nka New York Times Co. v. United States, rwatangije urugamba hagati y’inkiko n’itangazamakuru, byibajije niba ukuri kwari gukwiye gutangazwa, kabone n’iyo byaba bihungabanya ubutegetsi.

Tariki ya 30 Kamena 1971, Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwatangaje umwanzuro wa nyuma: itangazamakuru rifite uburenganzira bwo gutangaza ayo makuru, kandi ko Leta idashobora kubuza gutangaza amakuru hatabayeho impamvu zifatika zemewe n’amategeko. Ibyo byashyizeho urufatiro rukomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri demokarasi.

Daniel Ellsberg, washyize ahagaragara ayo mabanga, nyuma yaje gufatwa nk’intwari yaharaniye ukuri. Nubwo yageragejwe mu nkiko, abashinjacyaha baratsinzwe. Urugamba rwe rwabaye intandaro y’uko abatangaza amakuru y’ibanga yizewe (whistleblowers) bajya bahabwa agaciro muri sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *