Gicumbi hatashywe ku mugaragaro ishami rya Kigali Christian School

Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Kamena 2025, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yafunguye ku mugaragaro ishuri rya Kigali Christian ishami rya Gicumbi rikaba iry’Umuryango w’Ivugabutumwa mu rubyiruko mu Rwanda (Youth For Christ Rwanda).

Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iri shuri byabereye aho ryubatse mu murenge wa Byumba, akagari ka Kibali, witabirwa kandi n’abayobozi mu nzego z’umutekano muri aka karere ka Gicumbi harimo Umukuru w’ingabo ndetse n’umuyobozi wa Polisi aho bifatanyije n’abayobozi b’Umuryango Youth For Christ mu Rwanda, umuryango utera inkunga witwa villages of life (VOL)wo muri Australia, abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere, abarezi baharerera n’ababyeyi bahafite abana bahiga.

Iri ribaye ishami rya gatatu rya Kigali Christian nyuma ya Rwamagana ndetse n’irya Kibagabaga ryatangijwe bwa mbere mu mwaka wa 2006. Zimwe mu ntego z’iri shuri harimo; Gushyigikira ireme ry’uburezi, guhindurira abana gusa na Kristo no gufasha mu mikurire yabo, mu bitekerezo, amarangamutima no mu gihagararo nkuko umuyobozi w’uyu muryango Bwana MUGARURA Jean Baptiste yabitangaje agira ati “Niyo mpamvu dukora ubuhinzi ngo babone intunga mubiri zikenewe mu mikurire yabo.”

Mu kwishimira ibyagezweho no kugaragaza ubufatanye Umuyobozi w’akarere Bwana NZABONIMPA Emmanuel yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango Youth For Christ ku bufatanye bukomeye kandi buzana impinduka zaba izishingiye ku myizerere ndetse n’uburezi by’umwihariko kuba umuyobozi w’uyu muryango ariho avuka agira ati “Aho waba uri hose ujye utekereza mu rugo kandi wumve ko ari i wawe uharwanire ishyaka.” akomeza agira ati “Mpamya ko abazamenya ibiri aha, abana bazizana kandi tuzabazana.”

Umuyobozi w’akarere kandi yagaragaje igisubizo ku mpungenge zigendanye n’ibikorwa remezo birirmo umuriro w’amashanyarazi wa Triphase, umuhanda wa kaburimbo ndetse no kwagura ubutaka kugira ngo iri shuri ndetse n’abaturage bakomeze guteza imbere ireme ry’uburezi ku bufatanye na Leta ikunda abaturage ikanashyigikira uburezi.

Mu bitekerezo by’abitabiriye ibi birori harimo gushima no kugaragaza uruhare rwabo nka MUSONERA Emile uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri yagize ati “Ntabwo turera abana kugira ngo bakure gusa, ahubwo tubarera kugira ngo bagire n’isuku muri byose.” Ni mugihe KIRUNGI Christine we nk’umubyeyi ufite umwana urererwa muri iri shuri yishimira ikigero cy’indimi z’amahanga abana bariho gishimishije aho yagize ati “Iri shuri ryaje rikenewe kandi rihazana isura nziza, ni ishuri ry’icyitegererezo ritanga ubumenyi ku rwego ruhanitse, iyo ndi kumva abana bavuga Igifaransa numva bindenze.”

Iri shuri ryatashywe ku mugaragaro uyu munsi ryatangiye kwigamo abana mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 watangiye taliki ya 9 Nzeri 2024 ritangirana n’abana 91 barimo abiga mu mashuri y’inshuke ndetse n’abanza kugera mu mwaka wa 4, rikaba ryaratwaye amafaranga arenga Miliyoni Magana atatu na Mirongo Itanu (350,000,000 Rwf). Ni ishuri ryatanze akazi ku bantu 32 barimo abarezi n’abandi babafasha mu mirimo ya buri munsi. Ishuri rya Kigali Christian kugeza ubu rimaze kurangizamo abanyeshuri barenga 1200 uhereye aho ryatangiriye mu mwaka wa 2006.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *