Kugenda n’amaguru ni imwe muri siporo zoroshye, zidahenze kandi umuntu wese ashobora gukora. Nubwo hari ababibona nk’ibisanzwe cyangwa nk’igikorwa cyo gutembera, ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko iyi siporo ifite umumaro ukomeye ku buzima bw’umubiri ndetse n’ubw’umutima.ibyiza bya siporo yo Kugenda n’amaguru birimo:

gufasha umutima n’imitsi itwara amaraso: kugenda n’amaguru bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, bikarinda indwara z’umutima
Bifasha mu kugabanya ibiro kuko kugenda n’amaguru ni uburyo bwiza bwo gutwika ibinure, bityo bigafasha kuguma ku biro bidateye ikibazo
Byongera imbaraga z’imitsi n’amagufwa: Gukora iyi siporo kenshi bituma amagufwa akomera, bikarinda indwara nka rubagimpande (arthritis) n’imvune
Bifasha mu gutuza no kugabanya stress(imihangayiko): Abagenda n’amaguru kenshi bavuga ko bibafasha kuruhuka mu mutwe, bikagabanya guhangayika
Biroroshye kandi ntibisaba ibikoresho bihenze: Buri wese ashobora kugenda n’amaguru, yaba ari mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard Medical School bwerekanye ko kugenda iminota 30 buri munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 19% – 30%. Ikindi, ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima muri Amerika (CDC) bwerekana ko kugenda buri munsi bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara diyabete, kanseri zimwe na zimwe, ndetse n’indwara z’ubwonko.
