Ese Ikoranabuhanga Rifite Ubushobozi bwo Guhindura Ubuzima bw’Abana?

Ikoranabuhanga, by’umwihariko internet, ryabaye igice kinini cy’ubuzima bwa buri munsi bw’abana. Raporo iherutse gusohoka igaragaza ko 97% by’abana n’ingimbi/abangavu bafite internet mu ngo zabo, kandi benshi bayikoresha amasaha agera kuri 4 ku munsi. Iyi raporo, yasohowe n’ Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Bana (UNICEF) ku wa 10 Kamena 2025, igaragaza neza uburyo ikoranabuhanga cyane cyane telefoni zigezweho, imbuga nkoranyambaga, n’imikino yo kuri internet birikugira ingaruka ku buzima bw’abana.

Kandi iyi raporo yerekana ko 7% by’abana n’ingimbi, “babaswe” na internet. Ibi byateye impungenge, kuko internet itangiye kugira ingaruka ku buzima bw,abana. Nubwo ikoranabuhanga rifasha abana kwiga vuba, guhanga udushya, no gusabana n’abandi, ariko nanone rishobora kubateza ibibazo, nko kubabuza umwanya w’amasomo, kubateza umunaniro ukabije, kubahuza n’amakuru mabi, ndetse rikabongerera ibyago byo guhohoterwa kuri interineti (Cyberbullying).

Bamwe mu babyeyi, abarezi, n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bavuze ko hakenewe ingamba zo kurinda abana kwangizwa n’ikoranabuhanga. Muri Australiya, urubyiruko rutarengeje imyaka 16 rwabujijwe gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kururinda ndetse no gukumira ingaruka zituruka mu gukoresha ikoranabuhanga cyane.

Mu gihe ikoranabuhanga ryabaye igice cyacu cya buri munsi, ntibishoboka ku ryirinda ahubwo tugomba gushaka no kwiga kurikoresha neza. Impuguke zivuga ko ari ingenzi ko abana bahabwa ubumenyi ndetse bakigishwa gukoresha internet neza ku buryo barikoresha babona inyungu zayo, hatabayeho kwangizwa naryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *