Vishwash Kumar yavuze uko yarokotse impanuka y’indege yaguyemo

Ku wa 12 Kamena 2025, indege ya Air India Flight AI171, yo mu bwoko bwa Boeing 787-8, yagize impanuka ikomeye nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad mu Buhinde.

Iyo ndege yari itwaye abantu 242 barimo abagenzi 230 n’abakozi 12. Yari igiye mu Bwongereza (London Heathrow), ariko itangira kugaragaza ibibazo bya tekiniki bidatangajwe neza nyuma y’iminota 4 gusa ivuye ku butaka.

Mu gihe abandi bose bari mu ndege bapfuye, harokotsemo umuntu umwe gusa: Vishwash Kumar Ramesh, -Umwongereza w’imyaka 40. Yari yicaye ku mwanya wa 11A, hafi y’idirisha ry’ahagenewe gusohokera mu gihe cy’ibyago (emergency exit). Mu buhamya bwe yatangaje ko yumvise indege isa n’ihagaze mu kirere amasegonda 5–10, maze atekereza ko hari ikibi kigiye kuba. Yahise afungura umutekano w’intebe n’umukandara (seatbelt), ariyegura asatira aho basohokera byihuse.

Ati: “Nahise numva ko igihe kigeze, mfungura two muryango , sinatekereza kabiri. Nahise nsimbuka ngera hanze mbere gato y’uko indege iturika.” Yagize ibikomere mu maso, ku maguru n’ukuboko kw’ibumoso, ariko yabashije gusohoka adakomeretse bikabije, anashobora kuvugana n’abashinzwe ubutabazi ubwo bageraga aho impanuka yabereye.

Kugeza ubu, Ramesh ni we wenyine wemejwe ko yacitse muri iyo mpanuka iteye ubwoba. Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yamusuye mu bitaro amushimira ubutwari bwe, anihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Ubuyobozi bw’Abahinde bufatanyije n’inzego mpuzamahanga zirimo NTSB (National Transportation Safety Board) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bo mu Bwongereza, barimo gukora iperereza ryimbitse ku byateye iyo mpanuka. Haracyekwa ko hari ikibazo cyatewe n’ibyuma bigenzura icyerekezo cy’indege (flaps), cyangwa se ihuriro ry’inyoni n’indege (bird strike) bishobora kuba byarangije moteri zayo.

Ibikoresho bya tekiniki birimo “black box” byakuwe ahabereye impanuka bigomba gutanga amakuru y’ingenzi ku byabaye mbere gato y’uko indege igwa. Umuvugizi wa Air India yavuze ko bibabaje kandi ko bihangayikishije kuba batari babonye ibimenyetso bihagije biburira iyi mpanuka.

Ubu abashinzwe ubutabazi bari gushaka imibiri mu bisigazwa by’indege n’inyubako yangiritse. Imiryango y’ababuze ababo yahawe ubufasha bwo mu mutima n’inkunga z’amafaranga mu gihe hagitegerejwe raporo y’irangiza y’iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *