
Uko isi igenda ihinduka, ni na ko uburezi bugenda buhinduka. Ishusho ry’uburezi n’imyigire si rya rindi twari tumenyereye; ni ahazaza hayobowe n’ikoranabuhanga, guhanga udushya, n’ubumenyi ngiro. Icyorezo cya COVID-19 cyafunguriye amadirishya mashya mu burezi, gihatira amashuri gushaka uburyo bushya bwo kwigisha no guha ubumenyi abanyeshuri. Ubu iryo hinduka ryamaze gushinga imizi.
Ikoranabuhanga ryabaye igikoresho cy’ibanze ndetse k’ingenzi mu burezi. Gukoresha telefone, mudasobwa biri mu bikoresho bikenewe mu myigire y’abanyeshuri.Bikaba bifasha abanyeshuri kwiga mu buryo bworoshye, bwihuse, kandi bujyanye n’igihe.
Kuri ubu, Ubwenge bw’ubukorano (AI) burimo gukoreshwa mu burezi, bufasha abarimu gutunganya amanota, gusesengura imikorere y’abanyeshuri, no gutegurira abanyeshuri amasomo ajyanye n’ubushobozi bwabo. Ikoranabuhanga ryorohereza abarimu mu byo bigisha kandi rifasha abanyeshuri kwiga neza.

Uburezi burimo guhinduka, bugana ku kwita ku bumenyi ngiro. Mu bihe biri imbere, abanyeshuri baziga amasomo ajyanye n’umwuga bifuza gukora, bikabafasha kwitegura ndetse no kugira ubumenyi buhagije mu byo nifuza gukora.
Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere mu burezi niko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ku barimu n’abanyeshuri, kirimo gufata indi ntera.
Ndetse,ubu byaroroshye kuba umuntu yaba umuhanga bitamusabye kumara umwanya mu nini mu ishuri ahubwo ashobora gukoresha ikoranabuhanga akiga ndetse akagira umwuga amenya bikagira umumaro kuruta uwagiye mw’ishuri.
Ubu benshi bafite impungenge z’abana babo kubera benshi ntibagiha umwanya gufata mu mutwe ahubwo bose bibanze mu kwiga uburyo bakoresha ikoranabuhanga. Ubu benshi bibanze ku bushobozi bw’umunyeshuri mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya ukoresheje mu dasobwa.
Uburezi mpuzamahanga, bwahoze ari umwihariko w’amashuri amwe n’amwe gusa kuri ubu buragenda bugera mu bihugu byinshi. Ikoranabuhanga, imfashanyigisho, n’uburyo bw’imyigishirize mu mashuri yo mu m’amahanga bimaze gutanga icyerekezo gishya ku burezi mu bindi bihugu kubera ikoranabuhanga n’ itumanaho bigezweho.
Muri rusange, ejo hazaza h’uburezi ni ahantu buri munyeshuri azabona ubumenyi n’ubuhanga b’umufasha guhangana n’isi ya none ni y’ahazaza .Aho gufata mu mutwe bitakiri ingenzi, ahubwo gukora,guhanga udushya, no kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga Ari byo bishyizwe imbere.