Donald Trump yavuye kare mu nama ya G7 kubera intambara iri hagati ya Israel na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuye kare mu nama y’ibihugu bikomeye ku isi izwi nka G7, yaberaga i Kananaskis muri Canada, kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Kamena 2025.

Trump yafashe icyemezo cyo kugaruka i Washington DC, avuga ko agiye kwita ku bikenewe byihutirwa mu Burasirazuba bwo hagati, ahavugwa imirwano ikomeye hagati ya Israel na Iran.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko Perezida Trump ahangayikishijwe n’ibiri kubera mu gace ka Tehran, umurwa mukuru wa Iran, n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego hagati y’impande zombi. Trump yanze gushyira umukono ku itangazo rya G7 risaba “guhosha umwuka” (de-escalation), ahubwo asaba ko habaho igikorwa gikomeye cyo gukumira Iran kubona intwaro za kirimbuzi.

Imirwano ikomeye iri hagati ya Israel na Iran yatangiye gukara kuva mu ntangiro za Kamena 2025, ubwo Israel yagabaga ibitero by’indege ku bikorwa by’inganda zishobora kuba zikora intwaro za kirimbuzi muri Iran. Ibyo bitero byakomerekeyemo ndetse bikica abaturage barenga 224 muri Iran. Iran nayo ntiyatereye iyo , ahubwo yohereje misile nyinshi muri Israel, zateje urupfu rwa benshi barimo 24 bo muri Israel.

Ibihugu bikomeye ku isi harimo Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani byagerageje gushishikariza impande zombi kugabanya ubushyamirane. Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa, yatangaje ko Trump yatanze igitekerezo cy’uko habaho “ceasefire”, ari byo guhagarika imirwano by’agateganyo kugira ngo habeho ibiganiro.

Nubwo Trump atigeze ashyigikira ibikubiye mu itangazo rusange rya G7 rishishikariza amahoro, Amerika yashyize ku murongo ingabo zayo n’ubwirinzi bwo mu kirere (air-defense) mu duce twa Mediterane no mu Nyanja ya Oman. Intego ni ukurinda inyungu za Amerika n’abenegihugu bayo bari mu karere.

U Bushinwa, bwo bwari bwatumiwe nk’umutumirwa udahoraho, bwavuze ko bwifuza ko Amerika itongera kwivanga mu buryo bw’igitugu mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati. Abasesenguzi bavuga ko Trump ashaka gukoresha iyi ntambara nk’umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe nk’uyoboye isi mu gihe cy’amage, mu gihe we ubwe avuga ko aharanira amahoro ashingiye ku gukumira ubukana bwa Iran.

Iyo Nama yitabiriwe n’Abayobozi mu bihugu birimo: Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, Canada, Ubuyapani , Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *