Mu Rwanda hamaze kumenyekana igihe umwaka w’imikino uzatangirira.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko igikombe kiruta ibindi mu Rwanda gitegurwa n’Ishyirahamye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” izaba tariki ya 2 Kanama naho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere Rwanda premier league igatangira tariki ya 15 Kanama 2025.

Ni mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira tariki ya 14 Nzeri, iy’Icyiciro cya Gatatu itangire tariki ya 18 Ukwakira mu gihe iy’Abagore mu Cyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira iy’Icyiciro cya Kabiri igatangira ku wa 18 Ukwakira .

Igikombe cy’Amahoro mu bagabo kizakinwa hagati y’Ugushyingo na Gicurasi taliki ya mbere y’uko kwezi naho Igikombe cy’Intwari gikinwe kuva tariki ya 28 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026.

Ubusanzwe umwaka w’imikino mu Rwanda utangira hakinwa igikombe kiruta ibindi FERWAFA Super Cup, naho ugasozwa hakinwa umukino wa nyuma y’igikombe cy’amahoro FERWAFA Peace Cup.

Ubwo bivuze ko umwaka w’imikino wa 2025-2026 izatangira taliki ya 2 Kanama uyu mwaka wa 2025, ukarangira taliki ya mbere Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *