Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko bwatangiye gukoresha imodoka yihariye ifite ubushobozi bwo gusukura imihanda ku buryo bugezweho kandi budatera ivumbi mu rwego rwo kongera isuku no kurengera ibidukikije.
Nkuko byemejwe na Emma-Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi iyo modoka ifite ubushobozi bwo gusukura imihanda ya kaburimbo ahantu hashobora kuba imyanda myinshi hifashishijwe amashanyarazi n’udushashi twubatsemo.
Yagize ati: “ifite uburyo bugezweho bwo gusukura aho hifashishwa ikoranabuhanga ryo gukurura imyanda ibisigazwa nibindi bikoresho biba biri ku mihanda. iyo myanda yose irakusanywa igashyirwa mu kigega cyabugenewe hanyuma igatwarwa aho ijugunywa ku buryo butangiza ibidukikije.”

Uretse gusukura imihanda iyo modoka inafite amapompo y’amazi afite umuvuduko mwinshi ashobora gukoreshwa mu koza amapine y’imodoka igihe yanduye mbere yo kwinjira mu mihanda isukuye. ibi bikazafasha kugabanya umwanda uva ku modoka ziva mu bice birimo ibyondo.umuvugizi yongeyeho ko iyo modoka imena imyanda mu buryo bwikora(automatic) ku buryo nta mukozi usabwa kubikora n’intoki.nubwo iyi modoka ifite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi ku buryo bwihuse kandi bugezweho, ubuyobozi bw’Umujyi bwizeje ko nta mukozi usanzwe usukura imihanda uzabura akazi ahubwo bazakorana niyo modoka mu rwego rwo kubunganira no gutuma imirimo y’isuku irushaho kugenda neza” ubuyobozi buvuga ko iyi ari intambwe ikometye mu guharanira isuku ubuzima bwiza no kurengera ibidukikije mu mujyi.
